RFL
Kigali

Kim Kardashian yongeye gushinjwa gutera umwaku amakipe

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:1/06/2023 9:50
0


Umunyamideri ukomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse no ku Isi muri rusange, Kim Kardashian, akomeje kuvugwaho gutera umwaku amakipe nyuma y'uko ikipe ya AS Roma itwawe igikombe cya Europa League.



Ibijyanye no kuba Kim Kardashian ko ashobora kuba atera umwaku amakipe akina umupira w'amaguru bikomeje kuba byinshi. Ibi byongeye kugarukwaho nyuma y'uko ku munsi w'ejo ikipe ya Sevilla FC yo muri Espagne itwaye igikombe cya Europa League AS Roma yo mu Butaliyani.

Umukino warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1 maze hongerwaho iminota 30 rukomeza kubura gica. Bigeze kuri penariti niho iyi kipe itozwa na Jose Mourinho ya AS Roma yaje kugarikirwa, ikaba yaratsinzwe penariti 4-1.

Nyuma yuko Jose Mourinho bwa mbere atsindiwe ku mukino wa nyuma w'igikombe cyo ku mugabane w'iburay,i ikinyamakuru Marca cyahise cyandika ko koko Kim Kardashian ashobora kuba atera umwaku bitewe nuko yigeze kwifotaza yambaye umwambaro wa AS Roma, yarangiza iyo foto akayishyira ku mbuga nkoranyambaga ze.

Ibi babihuza nuko uyu muherwekazi ari kumwe n'abana be barebye umukino Arsenal yari yakiriyemo Sporting Club yo muri Portugal muri Europa League yarangiza igahita isezererwa. Arsenal niyo yahabwaga amahirwe yo gukomeza ariko birangira itsindiwe kuri Penariti.

Undi mukino Marca ivuga ni uwo Kim Kardashian yarebye wa Paris Saint-Germain ikina na Rennes ariko birangira itsindiwe mu rugo kuri Parc des Prince ibitego 2-0.


Kim Kardashian yarebye umukino wa Arsenal birarangira itsinzwe none akaba ari no gushinjwa kugira uruhare mu gutakaza igikombe kwa AS Roma


Kim Kardashian areba umukino wa Paris Saint-Germain






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND