RFL
Kigali

Europa League: Sevilla yatwaye igikombe AS Roma inakuraho agahigo ka Jose Mourinho-AMAFOTO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:1/06/2023 8:08
0


Ikipe ya FC Sevilla yegukanye igikombe cya Europa League nyuma yo gutsinda bigoranye ikipe ya AS Roma itozwa na Jose Mourinho.



Ni umukino wabaye ku munsi w'ejo saa tatu z'ijoro,ubera kuri sitade yo muri Hungry yitwa Puskas Arena. Wari ukomeye cyane kuko wari wahuriweho na Sevilla itari yatsindirwa ku mukino wa nyuma ndetse na Jose Mourinho nawe bitajya bipfa kubaho nk'umutoza ku giti cye.

Abantu benshi bari biteze ko AS Roma iri bukinire inyuma cyane ariko siko byagenze muri uyu mukino dore ko banageragezaga gusatira. Ku munota wa 35 gusa, Paulo Dybala yafunguye amazamu ahawe umupira mwiza na Gianluca Manchini.

Uyu myugariro wa AS Roma watanze umupira wavuyemo igitego, ni nawe waje no kwitsinda ku munota 55 maze bifasha Sevilla kujya mu minota 30 y'inyongera kubera ko n'ubundi umukino warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1. 

Iminota y'inyongera yarangiye bikomeje kunanirana nta kipe n'imwe ishaka kurekura maze hitabazwa penariti. Aha niho AS Roma yagarikiwe kuko yatsinzwe penariti 4-1.

Abakinnyi ba Sevilla FC binjije izi penariti ni Lucas Campos, Erik Lamera, Ivan Rakitic na Gonzalo Montiel. Ku ruhande rwa AS Roma, Bryan Cristante yanjije, Gianluca Manchini arayirata ndetse na Roger Ibanez arayirata.

Uku gutakaza igikombe kuri Jose Mourinho byahise bikuraho agahigo ke dore nta na rimwe yari yaratsindirwa ku mukino wa nyuma w'igikombe cyo ku mugabane w'iburayi.


Igitego cya AS Roma cyatsinzwe na Dybala


Jose Mourinho byarangiye atsindiwe ku mukino wa nyuma w'igikombe cyo ku mugabane w'iburayi


Umuzamu wa Sevilla, Bonu yakoze akazi gakomeye muri uyu mukino


Abakinnyi ba Sevilla bishimira intsinzi



Ibyishimo byari byose





Sevilla yishimira igikombe cya 7 cya Europa League








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND