RFL
Kigali

Umutoza wa Manchester United ari gushyira ku gitutu Marcus Rashford

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:1/06/2023 8:15
0


Erik Ten Hag utoza ikipe ya Manchester United, akomeje gushyira igitutu kuri rutahizamu wa Manchester United wagize ibihe byiza muri uyu mwaka w'imikino ari we Marcus Rashford.



Uramutse uvuze abakinnyi bagize uruhare rukomeye mu musaruro mwiza wa Manchester United muri shampiyona yasojwe ejo bundi, Marcus Rashford ashobora kuba yaza kumwanya wa mbere. 

Yakinnye imikino 54, atsinda ibitego 30, atanga imipira 11 yavuyemo ibitego, yahesheje Manchester United kuza ku mwanya wa 3 muri Premier League, abafasha gutwara Carabao Cup ndetse anabageza ku mukino wa nyuma wa FA Cup aho bazacakirana na Manchester City.

Nubwo Marcus Rashford yakoze ibyo byose ariko Erik Ten Hag abona bidahagije ndetse ngo yewe mu mwaka utaha w'imikino agomba kuzongera imbaraga.

Aganira n'urubuga rwa Manchester United yagize ati: "Kuri Marcus Rashford hari byinshi byo kunoza umukino we kandi nzi neza ko ashobora gutsinda ibitego byinshi. Ndatekereza ko iyo ufashe nk'urugero imikino icumi iheruka atatsinze ibitego byinshi, ngira ngo ni bibiri cyangwa bitatu gusa. Ashobora kuzamura imbaraga ze ariko ndishimye".

"Urebye aho yari ari mu mwaka ushize w'imikino ntaraza nibyo yakoze ubu urabona ko yigaruye. Twaramushyigikiye aho dushoboye, hamwe n'uburyo dukina ariko no mubitekerezo bye. Ibyo rero turabyishimiye ariko tugomba gusunika cyane kandi nzi neza ko ashoboye gutsinda ibitego 40 mu mwaka umwe w'imikino. Kandi nawe kuri we agomba gukora kugira ngo agere ku ntambwe ikurikira".

Amasezerano y'uyu mukinnyi w'umwongereza, Marcus Rashford muri Manchester United, azashira mu mwaka utaha w'imikino ariko umutoza yatangaje ko yizeye ko azasinya amasezerano y'igihe kirekire mu gihe cya vuba.


Marcus Rashford agomba kongeramo imbaraga zidasanzwe mu mwaka utaha w'imikino


Erik Ten Hag ari gushyira ku gitutu rutahizamu we Marcus Rashford










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND