RFL
Kigali

Perezida mushya wa Nigeria arashinjwa na Amerika gukomora ubutunzi mu gucuruza ibiyobyabwenge

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:30/05/2023 9:50
0


Perezida mushya wa Nigeria warahiriye kuyobora icyo gihugu ategereje gukora impinduka muri Nigeria agiye kuyobora, nyamara avugwaho kwigwizaho umutungo ndetse Amerika imushinja gukura ubukire bwe ku bucuruzi bw'ibiyobyabwenge.



Umugabo witwa Bola Tinubu w’imyaka 71 yarahiriye kuba Perezida mushya wa Nigeria nyuma yo gutsinda amatora yabayemo guhatana kurusha andi yose muri icyo gihugu kuva havuyeho ubutegetsi bwa gisirikare mu mwaka wa 1999.

Uwo mugabo wahaye isura nshya umurwa mukuru, Lagos, umurwa mukuru w’ubukungu wa Nigeria, yatsinze amatora aciye mu rihumye ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ryari ryacitsemo ibice n’undi mukandida wari ushyigikiwe n’urubyiruko mu matora yabaye mu kwa kabiri.

Abakandida babiri Atiku Abubakar na Peter Obi ubu bombi bareze mu rukiko, bavuga ko amajwi yibwe. Tinubu ahakana ibivugwa nabo, ndetse ubu yarahiriye gutegeka iki gihugu asimbuye Muhammadu Buhari nyuma yo gusoza manda ze ebyiri

Iki gihugu gituwe kurusha ibindi byose muri Africa cyugarijwe n’ingorane z’ubukungu, umutekano mucye henshi n’izamuka ry’ibiciro rikomeye. Benshi biteze byinshi kuri Tinubu.

Gusa akimara kurahira, yahise atangaza ko avanyeho inyongera leta yatangaga kuva mu myaka ya 1970 ku giciro cy’ibikomoka kuri peteroli gusa ibi bishobora gutuma ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli birushaho kuzamuka

Uyu mugabo wigeze guhunga igihugu cye ku butegetsi bwa gisirikare bwa Sani Abacha, azi neza agaciro k‘ubwisanzure ndetse ku ngofero akunda kwambara hariho ikimenyetso cyabwo kiri mu ishusho y’umunani urambitse.

Wize ibijyanye n’icungamari, kuba umunyapolitike mu ’ihuriro ry’ishyaka National Democratic Coalition (Nadeco) ryaharaniraga demokarasi nibyo byamushyize mu kaga ku butegetsi bwa Sani Abacha bituma ahunga Igihugu cye.

Ibikorwa by’amahuriro nka Nadeco, n’urupfu rwa Abacha mu 1998, nibyo byinjije Nigeria muri demokarasi mu 1999 kandi mu nzira nyinshi, Tinubu, wari umukuru wa kompanyi icuruza ibikomoka kuri peteroli ya Mobil,kandi yumvaga yari akwiye kuzaba Perezida wa Nigeria.

Tinubu, abamumushyigikira bamwita “Jagaban”, bisobanuye “umukuru w’abarwanyi”, ubu afite umurimo wo kongera kunga Nigeria iri kugana mu nzira zo gutatana kwa za leta, gucikamo ibice bishingiye ku kwemera, nk’uko ubushakashatsi bwabyerekanye.

Ariko si akazi yumva kamutunguye. Yagaragaje ibyo yagezeho ubwo yari umukuru wa leta ya Lagos hagati ya 1999 na 2007 ubwo yasabaga ko bamutora kuba perezida.

Ubwo yatangiraga kuyobora umurwa mukuru wa Lagos, uyu mujyi warakuze cyane uhinduka igicumbi cy’ishoramari mpuzamahanga, hubakwa imihanda migari yafashije kugabanya umubyigano w’imodoka watumaga uyu mujyi bigorana kuwugendamo.

Gusa uyu mujyi utuwe n’abantu bakabakaba miliyoni 25 ntiwabashije kugira izina nk’umujyi uteye imbere cyane nubwo bwose Tinubu we avuga ko yawuhinduye.

Tinubu ashinjwa kandi gukomeza kugira ubukungu bw’iyi leta nk’ubwe bwite nubwo bwose yavuye ku butegetsi bwayo mu 2007.Hari kandi ibirego bya ruswa Tinubu ashinjwa, gusa we yarabihakanye.

Mu myaka ibiri ishize, Dapo Apara, umucungamari wa Alpha-beta, kompanyi bivugwa ko Tinubu afitemo imigabane abicishije ku muntu yayandikishijeho, yashinjaga Tinubu gukoresha iyo kompanyi mu iyezandonke, kunyereza imisoro, n’ibindi bikorwa bya ruswa.

Tinubu yararezwe nubwo we na Alpha beta bahakanaga ibyo baregwa, ariko nyuma muri Kamena umwaka ushize impande zose zemeranyijwe kurangiriza ibibazo byabo hanze y’inkiko.

Tinubu ni umwe mu banyapolitiki bakize cyane muri Nigeria kurusha abandi ariko hari ibibazo ku butunzi bwe.Mu Ukuboza umwaka ushize, yabwiye BBC ko yarazwe ubutunzi bw’inyubako yahise ashoramo imari, ariko mbere yari yaravuze ko yabaye miliyoneri vuba vuba ubwo yari umugenzuzi w’ibigo bya Deloitte na Touche.

Yavuze ko yizigamiye miliyoni 1,8$ yavaga ku mushahara we n’ibindi yari yemerewe, hafi ingano y’amafaranga yasanzwe kuri konti ze mu rubanza rwo mu 1993 aregwa n’abategetsi ba Amerika.

Mu nyandiko zashyizwe ahagaragara, Minisiteri y’Ubutabera ya Amerika ivuga ko kuva mu ntangiriro za 1988, konti za banki zafunguwe mu mazina ya Bola Tinubu zakiraga ibyavuye mu bucuruzi bw’ikiyobyabwenge cya heroin.

Kevin Moss, umukozi udasanzwe wakoze iperereza kuri ubwo bucuruzi, yavuze ko Tinubu yakoreraga umucuruzi karundura w’ibiyobyabwenge wakekwaga muri icyo gihe Adegoboyega Akande.

Mu gihe urukiko rwashimangiye ko rufite impamvu zo kwemeza ko amafaranga yabonywe kuri konti ze ari ayavuye mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge, Tinubu n’abandi bahakanye ibi birego, urukiko ntirwigeze rufata umwanzuro ntakuka ku nkomoko y’ayo mafaranga.

Ahubwo, Tinubu yabashije kumvikana n’abategetsi yemera guhara 460,000$ kuri ayo mafaranga.

Uwo mugabo ubuzima bwe bwibazwaho n'abamunenga bavuga ko ageze mu ntege nke Kubera izabukuru ndetse bakerekana amashusho atandukanye yo mu gihe cyo kwiyamamaza aho byagoranaga kumva ibyo arimo kuvuga.

Abanya Nigeria benshi ubu bafite ubwoba bw’undi muperezida ufite ubuzima butameze neza nyuma ya Perezida Umaru Yar’Adua wapfiriye mu mirimo mu 2010 na Perezida Buhari wamaze igihe kinini yivuriza mu mahanga. Abashyigikiye Tinubu bavuga ko afite intege zo gukora aka kazi kandi ko atarimo guhatanira umwanya wo kujya mu mikino olempike.

Tinubu abonwa nka “se wa batisimu” wa politike y’igice cy’amajyepfo ya Nigeria akaba n’umuntu ukomeye kurusha abandi muri icyo gice, ugena uko ubutegetsi busaranganywa mu bari iruhande rwe benshi. Mu 2015 yavuze ko ari “umuhigi w’impano” ushyira “impano mu biro by’ubutegetsi”.

Ijambo rye muri politike ryatumye mu 2013 hazamuka ihuriro ry’amashyaka ya politike atavugarumwe n’ubutegetsi yaje guhigika ku butegetsi ishyaka PDP mu 2015 – ibintu bitamenyerewe muri Nigeria ko abari ku butegetsi babukurwaho.

Mu kwiyamamaza, yibukije abanyanigeria ko ari we ahanini wagejeje Buhari ku butegetsi nyuma y’uko uyu wahoze ari umusirikare agerageje kenshi kwiyamamaza agatsindwa.

Gusa kuva icyo gihe abashyigikiye Buhari bagiye banenga ibyo Tinubu yavuze ko ari we wamugejeje ku butegetsi mu 2015, ariko biraboneka ko Buhari atari kubasha gutsinda amatora, kabiri, adashyigikiwe na Tinubu.

Nyuma yo kurahira, ubu Tinubu agomba guhangana na bimwe mu bibazo byasizwe na Buhari – umutekano muke, ubushomeri bukomeye, izamuka ry’ibiciro n’igihugu gicitsemo cyugarijwe n’ugucanamo gushingiye ku moko.


Inkomoko: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND