RFL
Kigali

Turkey: Perezida Erdogan yongeye gutorerwa kuyobora manda y'imyaka itanu

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:30/05/2023 8:13
0


Recep Tayyp Erdogan yongeye gutorerwa kuyobora Igihugu cya Turkey muri manda y'imyaka itanu nyuma yo gutsinda amatora yabaye tariki ya 14 Gicurasi 2023.



Ku cyumweru tariki ya 28 Gicurasi 2023, komisiyo ishinzwe amatora muri Turkey yatangaje ko Perezida Recep Tayyp Erdogan wayoboraga Turkey  ariwe wongeye gutsinda amatora y'Umukuru w'Igihugu.

Perezida Erdogan akimara kumenya ko yatsinze amatora, yagaragaje ko yishimiye kongera gutorerwa kuyobora Turkey muri manda izarangira mu mwaka wa 2028.

Komisiyo ishinzwe amatora muri Turkey yagaragaje ko  Erdogan n'ishyaka People's alliance  batsinze bafite amajwi  52.18 %  nyuma yo gutorwa na 27.117.669, atsinda umukambwe w'imyaka 74 Kemal Kilicdatoglu bari bahanganye wagize amajwi 47.86 % atowe n'abaturage  24,954,920.

Ibihugu bitandukanye birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Ukraine ndetse n'imiryango mpuzamahanga, byoherereje ubutumwa bugenewe Perezida Erdorgan.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden mu butumwa bwe yanditse kuri Twitter yagize ati "Ndashimira Perezida wa Turquie Recep Tayyip Erdogan ku kuba yongeye gutorwa, nishimiye gukomeza gukorana nawe nk’abanyamuryango wa OTAN, ku bibazo bireba ibihugu byombi, no ku bibazo byugarije Isi duhuriyeho”.

Igihugu cy'u Budage na Ukraine nabyo byifatanyije nawe mu byishimo. Abayobozi Olaf Schoolz Chancelier w' u Budage na Perezida wa Ukraine Voloradymyr  Zelenskey na Ministiri w'Intebe wa Sweden, bose bagaragaje ko bishimiye intsinzi ya Erdorgan watsinze amatora.

Aya matora yabaye nyuma y'ibiza byahitanye imbaga y'abantu 50.000  byibasiye igihugu cya Turkey na Syria. Recep Tayyp Erdogan yari yatsinze amatora ya 2018 y'Umukuru w'Igihugu cya Turkey.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND