RFL
Kigali

Rwamagana: Umurenge rukumbi utagiraga ikigo Nderabuzima wakibonye abaturage bashimira umukuru w'Igihugu

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:30/05/2023 8:42
0


Abaturage bo mu murenge wa Mwulire bivurizaga iyo bigwa, bamurikiwe ikigo Nderabuzima bubakiwe n'Akarere ka Rwamagana ku bufatanye n'abafatanyabikorwa Health Builders na Better world. Abaturage barashimira umukuru w'Igihugu bavuga ko ibyo yabasezeranyije babigezeho.



Ikigo Nderabuzima cya Mwulire cyatashywe kuwa Mbere tariki ya 29 Gicurasi 2023. Abaturage baganiriye na InyaRwanda.com bavuze ko mu Karere Rwamagana ari bo bahuraga n'imbogamizi mu gihe bakeneye serivisi z'ubuvuzi kuko umurenge wabo ariwo utagiraga ikigo Nderabuzima mu mirenge 14 igize akarere ka Rwamagana.

Abaturage bo mu mu Murenge wa Mwulire babwiye InyaRwanda.com ko bashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame wabasezeranyije Iterambere n'imibereho myiza.

Mukarusagara Angelique, umuturage utuye mu kagari ka Ntunga, mu murenge wa Mwulire, yabwiye InyaRwanda.com ko kuba barubakiwe ikigo Nderabuzima mu murenge wabo, bizatuma batongera gukora urugendo rurerure bajya kwivuriza ku bigo nderabuzima biri mirenge bahana imbibi.

Yagize ati: "Turishimye kuba baduhaye ikigo Nderabuzima mu murenge wacu kuko twakoraga urugendo rurerure tujya kwivuriza mu mirenge yindi duturanye, ariko uyu munsi twabonye impinduka mu buvuzi kuko maze kwivuza kandi baduhaye serivisi ku buryo twabyishimiye. Turashimira Perezida wa Repubulika kuko Iterambere n'imibereho myiza yadusezeranyije yabitugejejeho."

Mukabarisa Peninah, mu izina ry'abaturage batuye mu murenge wa Mwulire, yashimiye umukuru w'Igihugu, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kubera imiyoborere myiza ye avuga ko ariyo bakesha kubakirwa ikigo Nderabuzima.

Yagize ati: "Dufite ibyishimo byinshi kubera iki kigo nderabuzima cyacu twatashye uyu munsi, abaturage bo mu Murenge wa Mwulire, twishimiye kuba Akarere kacu karahize kubaka ikigo Nderabuzima mu murenge wacu none tukaba tuwesheje uyu munsi.

Ikigo nderabuzima batwubakiye gitumye turuhuka urugendo rurerure twakoraga tujya ku kigo nderabuzima cya Rwamagana mu murenge wa Kigabiro, icya Rubona mu murenge wa Rubona, Ruhunda muri Gishari n'icya Munyiginya."

Mukabarisa yakomeje ashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame kubera guteza imibereho myiza y'abaturage. Yagize ati: "Mfashe umwanya kugira ngo nshimire ubuyobozi bw'Igihugu cyacu, nshimire Perezida wa Repubulika kubera imiyoborere irengera ubuzima bw'abaturage.

Reka nshimire n'abafatanyabikorwa badufashije batwubakira iki Kigo Nderabuzima, kuko twakoraga urugendo rurerure, twari tugowe twarananirwaga ariko uyu munsi baduhaye ikigo Nderabuzima, tuzajya twivuriza hafi. Nkaba mbijeje ko abaturage ba Mwulire tuzaharanira kugifata neza kandi abashaka kucyangiza tuzabarwanya."

Umuyoboro w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab yavuze ikigo Nderabuzima cya Mwulire aho cyubatse hari ikigo cyatangaga ivuriro ry'ibanze (Poste de Sante) ryubatswe mu mwaka wa 2015.

Yagize ati: "Aha hari harubatswe ivuriro ry'ibanze mu mwaka wa 2015 ariko byaje kugaragara ko abanaga ivuriro ry'ibanze ari benshi ryashyizwe ku rwego rwa kabiri kugeza ubwo twabonye ko ari ngombwa ko hashyirwa ikigo Nderabuzima. Turashimira abafatanyabikorwa badufashije kugira ngo hubakwe iki kigo nderabuzima kizatanga serivisi ku baturage 33,936, abo bafatanyabikorwa ni Health Builders na Better World ."

Umunyamabanga Uhoraho Minisiteri y'ubuzima, Iyakaremye Zackee wari umushyitsi Mukuru, yavuze ko abazagana ikigo Nderabuzima cya Mwulire bazajya bahabwa serivisi nziza.

Yagize ati: "Mu rwego rwo kunoza serivisi, gushyira abakozi mu myanya muri iki Kigo Nderabuzima bigeze kure n'abataraboneka tugiye kubashaka ku buryo bazaboneka mu gihe cya vuba. Naho ibikoresho mwabonye ko hari ibyahageze ndetse ibitaraboneka biri mu nzira nk'uko abafatanyabikorwa bari babivuze. Imitangire ya serivisi z'ubuvuzi muri iki Kigo Nderabuzima tuzakomeza kuyikurikiranira hafi."

Ikigo nderabuzima cya Mwulire cyuzuye gitwaye amafaranga y'u Rwanda miliyoni magana atandatu (600.000.000 Frws) cyubatswe ku nkunga y'imiryango Health Builders na Better World. 

Uretse Umurenge Mwulire, buri Murenge wo mu karere ka Rwamagana wari ufite ikigo Nderabuzima kimwe mu gihe umurenge wa Muhazi ubarizwamo ibigo nderabuzima 3 birimo icya Avega mu Kagari ka Nyarusange, ikiri muri Igororero Rwamagana mu kagari ka Karitutu.

Nyuma yo gufungura ku mugaragaro iki kigo nderabuzima mu karere ka Rwamagana, hari ibigo nderabuzima 16. Mu karere ka Rwamagana kandi hari amavuriro y'ibanze 35 harimo 3  afite aho ababyeyi babyarira.

Hatashywe ku mugaragaro Ikigo Nderabuzima giherereye mu Murenge wa Mwulire






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND