RFL
Kigali

Zayn Malik yashyize abafana be mu gihirahiro

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:29/05/2023 16:02
0


Abafana ba Zayn Malik wahoze mu itsinda rya One Direction, bagiye mu gihirahiro nyuma y’ubutumwa uyu muhanzi yashyize hanze nyuma y’igihe atagaragara.



Zayn Malik yashyize abafana be mu gihirahiro kubera ubutumwa yashyize kuri Twitter, nyuma y’igihe kirekire acecetse, by’umwihariko ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu muhanzi wahoze mu itsinda rya One Direction, ubusanzwe udakunze gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga, yashyize ubutumwa kuri Twitter mu mpera z'iki cyumweru, ashimira abakunzi be kuba baramubaye hafi ndetse asa nk'aho aca amarenga yo gusezera ku muziki.

Ariko, ubutumwa bwe bwaje nta bisobanuro, bivuze ko abafana benshi basigaye ubwonko bwashyushye bibaza icyo bivuze.

Zayn, w'imyaka 30, yanditse kuri Twitter ati: “Ndashaka gushimira abantu bose banshyigikiye muri uru rugendo rutangaje, cyane cyane ku bafana banjye nkesha ubuzima bwanjye. Ndabakunda kandi nabishimira, iyo ndebye ibyo munkorera byose.”

Ubutumwa bwa Zayn Malik bwashyize abafana be mugihirahiro

Usibye ubu butumwa yatanze, Zayn ntabwo yaherukaga gushyira ikintu ku rubuga rwa Twitter ku bafana mu mezi hafi atandatu, uretse muri Mata yashyize post kuri Instagram.

Bamwe mu bafana bafashe ubutumwa bwe nko gusezera ku mugaragaro cyangwa igitekerezo cyo kuva mu buzima bw’umuziki, ndetse bamwe batangira kumusaba ko atabikora abandi bamwinginga bamubwira ko bakeneye indi muzingo ye myinshi.

Uyu muhanzi w’Umwongereza, yakomeje kugenda abura mu ruhame mu myaka yashize, cyane cyane nyuma yuko we n’uwahoze ari umukunzi we Gigi Hadid batandukanye mu Kwakira 2021.

Uyu muhanzi yabuze mu mboni za bantu kuva yatandukana na Gigi Hadidi banafitanye umwana

Aba bombi banabyaranye umukobwa w’imyaka ibiri, baratandukanye nyuma y’uko nyina w’uyu munyamiderikazi, Yolanda Hadid, ashinje uyu muhanzi ko yakubise umukobwa we.

Si ibyo gusa kandi, kuko nyuma, Zayn yinjiye mu kirego cyo kutitabira urubanza rujyanye n'ibyaha bine byo gutoteza maze akatirwa umwaka afungishijwe ijisho no kurangiza amasomo yo gucunga uburakari bwe.

Tugarutse ku muziki, Zayn Malik yasohoye umuzingo we wa gatatu nk’umuhanzi ku giti ke, umuzingo yise “Nobody Is Listening”, muri Mutarama.

Benshi bakomeje gutekereza ko Zayn Malik yaba yasezeye ku muziki

Kugeza ubu, Zayn Malik nta bisobanuro yari yatanga byo guha umurongo ubutumwa yatanze, ndetse abafana baheze mu gihirahiro batekereza ko uyu muhanzi yaba yasezeye mu muziki dore ko nabamusabye gutanga ubusobanuro kuri Twitter ntacyo arabasubiza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND