Itsinda ry’impanga Yvette na Yvonne batangiye umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, bashyira hanze indirimbo nshya bise ‘Amen’.
Umuziki nyarwanda wungutse itsinda rishya ry’impanga z’abakobwa
bafite impano ikomeye yo kuramya no guhimbaza Imana. Yvette na Yvonne biyise ‘Two
sisters’ batangiriye ku ndirimbo bise ‘Amen’ bakoranye na Tresor Zebedayo.
Mu kiganiro na InyaRwanda Yvette na Yvonne bavuze ko batangiye kwiyumvano impano
y’umuziki bakiri bato cyane kuko bakuze baririmba muri korari nk’abandi bahanzi
ariko kubera ko gukurira mu muryango ukunda Imana byatumye bakunda cyane
umuziki wo kuramya no guhimbaza.
InyaRwanda: Mwatangiye kwiyumvamo impano y'umuziki ryari?
Yvette na Yvonne: Twatangiye kwiyumvano impano yo kuririmba, tukiri bato cyane kuko
twakuriye muri korari bituma dukunda kuririmba cyane”
InyaRwanda: Mufite imyaka ingahe?
Yvette na Yvonne: Dufite imyaka 22 y’amavuko
InyaRwanda: Ni ryari mwafashe umwanzuro wo gukora nk'itsinda?
Yvette na Yvonne: Twatangiye gukora nk’itsinda mu kwezi kwa Mbere [Mutarama]
2022
InyaRwanda: Mufatanya umuziki no kwiga gute?
Yvette na Yvonne: Mu minsi yo kwiga turiga, ubundi muri weekend tugatekereza ku
muziki n’uburyo wakorwa
InyaRwanda: Ni iyihe ntumbero mufite mu muziki?
Yvette na Yvonne: Intumbero dufite niyo gukomeza tukamamaza ubutumwa bwiza
bugakwirakwira ku isi hose
InyaRwanda: Ni inde mufatiraho ikitegererezo?
Yvette na Yvonne: Tugendeye kuri Bibiliya dufatira urugero kuri dawidi,
yararirimba agacurangira Imana imyuka mibi igahunga
InyaRwanda: Umuryango wabyakiriye ute mugiye gutangira kuririmba?
Yvette na Yvonne: Umuryango wacu wabyakiriye neza cyane, kuko n’ubusanzwe nabo
barakijijwe bakunda Imana no kuyikorera
InyaRwanda: Ubushobozi mubukura he?
Yvette na Yvonne: Ubushobozi buva mu muryango n’inshuti
Yvette na Yvonne ni itsinda ry’impanga rishya mu muziki wo kuramya no guhimbaza
Imana
Yvette na Yvonne nubwo batangiye umuziki mu buryo bweruye basanzwe ari
abanyeshuri muri kaminuza
Kanda hano urebe indirimb 'Amen' y'itsinda rya Yvette na Yvonne bakoranye na Tresor Zebedayo
TANGA IGITECYEREZO