Umuyobozi wa Ecole La Racine, Murekatete Jocelyne, yashimiye abanyeshuri n'ababyeyi bagize uruhare muri iki gikorwa, asaba n’ibindi bigo by’amashuri kugira umutima utabara.
Igikorwa cyo gukusanya inkunga cyakozwe ku bufatanye
bw'ubuyobozi bwa La Racine, abanyeshuri n'ababyeyi baharerera. Ubuyobozi buvuga ko budashyize
imbere gutanga ubumenyi gusa ahubwo bwigisha n'uburyo abana bagomba kubana
n'abandi, bikajyana no gutabara abagize ibyago.
Niyongoma ukuriye inama y'ababyeyi kuri La Racine yagize ati:” Nk'abanyeyi twafashije abana bacu kugira ngo bagire ibyo bazana ariko
igitekerezo cyari icyabo kuko bashyizemo imbaraga nyinshi. Turi Abanyarwanda
kandi tuzi neza imbaraga Leta y’u Rwanda ishyiramo kugira ngo Abanyarwanda
bafashanye natwe ni byo twakoze kandi tuzabikomeza”.
Umuyobozi wa La Racine Murekatete yatangaje ko mu ntego z’ishuri rye harimo no gufasha abana kugira Ubuntu n’urukundo nk’uko babigaragaje.
Uyu muyobozi yabihuriyeho na bamwe mu bana baganiriye
n’itangazamakuru bavuze ko bakimenya ibyabaye kubera imvura, bahise batekereza
ku bana bagenzi babo kugeza bashyize mu bikorwa iki gikorwa cyo gufasha cyabaye
kuwa Gatatu tariki 24 Gicurasi 2023.
Iri shuri riherereye mu Karere ka Rubavu mu mujyi wa Gisenyi. Imyenda batanze, ni inkunga ifite agaciro karenga Miliyoni imwe y'amafaranga y'u Rwanda.
Ni inkunga yagenewe abana bari mu nkambi basizwe iheruheru n'imvura yaguye mu ijoro rya tariki ya 2 rishyira tariki 3 Gicurasi yahitanye abantu barenga 25 mu Karere ka Rubavu, naho imiryango irenga 1300 ikurwa mu byabo n'imyuzure n'inkangu.
Ubu abantu babarirwa mu bihumbi 5 bakaba bari mu nkambi
harimo abana barenga igihumbi bakeneye imyenda n'inkweto byatwawe n'amazi.
Umubyeyi uhagarariye abandi muri iri shuri rya Ecole la Racine Majaliwa Niyongoma
Abanyeshuri bari bafite akanyamuneza
Umuyobozi w'iri shuri yasabye abandi bayobozi gushishikariza abana babo kugira umutima utabara
TANGA IGITECYEREZO