RFL
Kigali

Sobanukirwa uko imbuga nkoranyambaga zifasha abakundana batari kumwe gukomeza urukundo rwabo

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:25/05/2023 19:51
0


Dukunze kumva ingaruka mbi z’imbuga nkoranyambaga ku mibanire y’abakundana; icyakora, iyo abakundana umwe ari kure y’undi, imbuga nkoranyambaga zishobora kubafasha kumva ko bari kumwe ugereranije nuko byahoze mu myaka yatambutse.



Tubifashijwemo n’ikoranabuhanga rigezweho, ubu duhora dushakisha uburyo bushya bwo kumva tugize igice cy’ubuzima bwa bagenzi bacu. 

Hamwe n'amahirwe adasanzwe y’itumanaho dukesha imbuga nkoranyambaga nka WhatsApp, Facebook, Instagram, Skype, Snapchat n’izindi, biroroshye kumva uri kumwe n’umukunzi wawe kabone nubwo yaba akuri kure.

Ni akahe kamaro k'imbuga nkoranyambaga mu mibanire y’abakundana batari kumwe?

Abakundana batari kumwe bose bagira amahame yaboyihariye agendanye n’itumanaho. Iyo bigeze hano, imbuga nkoranyambaga zigira uruhare runini mu gufasha abakundana gukurikiza ayo mahame yabo no gukomeza urukundo rwabo muri rusange.

1. Imbuga nkoranyambaga zigufashakwigabyinshikubyifuzo by’umukunzi wawe

Imbuga nkoranyambaga zibafasha mwembi kumenya byinshi kubyo buri wese akunda zirenzebirenze kuba muvugana gusa.

Kuganiran’umukunzi wawe ku byo mukunda mukoresheje imbuga nkoranyambaga, ni bumwe mu buryo bw’ibanze kandi bukenewe bwo kubafasha kumva ko mufitanye isano ya hafi y'urukundo.

Twese turashaka kumenyekana no gushimirwa kubo turibo, kandi gukoresha imbuga nkoranyambaga ni uburyo bwiza cyane bwo kwerekanaabo turibo.

2. Biroroshye kuvuga 'namukoresheje ubutumwa bugufi, amafoto, cyangwa videwo'

Gukomeza kumva uri hamwe n’umukunzi wawe binyuze mu gukoresha imbuga nkoranyambaga ntabwo bivuze ko ugomba guhora ugenzura terefone yawe ngo wumve udatuje. Gusa, bizabafasha kuticwa n’urukumbuzi kuko ukumbuye undi amuha ifoto cyangwa ubutumwa.

Urugero, ushobora gukoresha Snapchat, ugafata amasegonda nk’abiri hanyuma ukohereza ifoto umukunzi wawe ukanamwifuriza igitondo cyiza. 

Itumanaho ryihuse hamwe n’inyandiko n'amashusho ntibyari gushoboka mu myaka ishize. Biracyaza, ubu, dushobora kugira amakuru y’ingirakamaro kandi afite iremey’ingenzi kubuzima bwacu.

3. Imbuga nkoranyambaga zibafasha abakundana kuvugana barebana amaso ku maso

Bitewe n'ubushobozi bwo kuganira mukoresheje Facetime cyangwa uburyo bwa videwo hafi, ubu ushobora kuvugana n’umukunzi wawe amaso ku maso ukamubona ndetse ukumva n’ijwi rye mu gihe mukora n’imirimo yanyu isanzwe ya buri munsi.

Kuganira kenshi imbona nkubone ni byiza cyane kuko bituma abakundana batari kumwe bakomeza kumva ko bari kumwe ku rwego rwo hejuru. Kurebana mu maso ni ngombwa cyane mukubakaa umubano ukomeye.

4. Umenya byinshi ku bishimisha umukunzi wawe

Koherereza umukunzi wawe uri kure ubutumwa cyangwa videwo bisekeje iyo ubonye ikintu kimukwibutsa ni byiza cyane mu gukomeza kubaka urukundo runezerewe kandi runyuzwe.

5. Urashobora Gushakisha Uburyo bushya bwo Gushyikirana kugira ngo Ukomeze Ubucuti Buzima

Kimwe mu byiza by’ikoranabuhanga rigezweho ni ubushobozi bwo gushakisha inzira nshya zo guhora ushyikirana n’umukunzi wawe uri kure utitaye ku miterere y’umubano wanyu. 

Ariko, rimwe na rimwe itumanaho ryanyu ryo ku mbuga nkoranyambaga rishobora guhinduka akamenyero.

Iyo ibi bibaye, ukenera gushakisha uburyo bushya bwo kuryoshya itumanaho ryanyuno gukomeza guhuza. Ku bw'ibyo, ushobora kumuha inyandiko z’urukundo cyangwa ugakoresha ubundi buryo ukamugaragariza urukundo.

Kwishyira ukizana ni urufunguzo rwa byose! Amahirwe yo koherezanya ubutumwa bw’urukundo ntagira iherezo hamwe no guhanga no gutekereza byimbitse.

Isooko: en.lovebox.love

Umwanditsi: Brenda MIZERO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND