RFL
Kigali

NBA: Ikipe ya Denver Nuggets itegereje izayisanga ku mukino wa nyuma

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:25/05/2023 13:09
0


Imikino ya National Basketball Association (NBA) igeze aharyoshye. Ikipe ya Denver Nuggets yo mu Burengerazuba yo yamaze kugera ku mukino wa nyuma, ubu itegereje ikipe izava mu Burasirazuba.



Denver Nuggets yageze ku mukino wa nyuma mu gace k'Iburengerazuba, nyuma yo kwandagaza ikipe ya Los Angeles Lakers. 

Ubwo haba hateganyijwe ko amakipe azahura inshuro esheshatu maze bakareba iyatsinze imikino myinshi, Denver Nuggets yo byayisabye imikino ine gusa ngo igere ku mukino wa nyuma.

Ikipe ya Los Angeles Lakers ntawamenya ibyayibayeho kuko yakinnye iyi mikikino ya nyuma mu Burengerazuba, nta shyaka ndetse n'amahirwe byo gutsinda umukino. Kuko Lakers yorohereje Nuggets akazi. Mu mikino ine nta n'umwe iyi kipe yo muri Leta ya Los Angeles yatsinze.

Ubu Ikipe ya Denver Nuggets niyo yabaye iya Mbere mu Burengerazuba. Nuggets itegereje ikipe izayiyahuraho ivuye hagati ya Boston Celtics na Miami Heat zo mu Burasirazuba.

Ikipe ya Miami Heat nayo yirangayeho ku mukino wa Kane. Byayisabaga gutsinda Celtics umukino umwe, maze nayo ikaba iya Mbere mu Burasirazuba. 

Imikino itatu ya mbere Miami Heat yari yatsinze Boston Celtics. Umukino wa Kane niwo Boston Celtics yaje kugaragaza ko igifite imbaraga zo guhatana.

Gutsinda umukino wa Kane ku ruhande rwa Boston Celtics byahinduye ibitekerezo bya buri wese watekerezaga ko Miami Heat izaba iya Mbere mu Burasirazuba. Ubu Boston Celtics iramutse itsinze imikino ibiri isigaye akazi kaba kagikomeje. 

Byaba bisobanuye ko amakipe yose angayije imikino itatu yatsinze. Byasaba ko bazongeraho umukino wa karindwi wa kamarampaka. Ikipe iwutsinze akaba ariyo iba iya Mbere mu Burasirazuba.

Ku ruhande rwa Miami Heat, mu rwego rwo kwirinda imibare myinshi irasabwa gutsinda umukino umwe wonyine. Miami iramutse igize umukino itsinda yaba yujuje imikino ine. Byaba bisobanuye ko niyo Boston Celtics yatsinda nyuma yagira insinzi ebyiri Kandi Miami Heat ifite insinzi enye.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu nibwo amakipe yombi aresurana mu mukino wa gatanu. Uyu mukino uratangira saa munani za mugitondo zo mu Rwanda. Miami Heat nitsinda Uyu mukino ntabwo hazigera hakinwa umukino wa gatandatu kuko ntacyo waba umariye Boston Celtics.




Ikipe ya Denver Nuggets yamaze kugera ku mukino wa nyuma. Ubu Nuggets niyo yabaye iya mbere mu Burengerazuba






Ikipe ya Miami Heat na Boston Celtics rwabuze gica kugira ngo hamenyekane ikipe izakina umukino wa nyuma na Denver Nuggets






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND