RFL
Kigali

NKORE IKI: Umukunzi wanjye yambujije gukoresha imbuga nkoranyambaga zose na telefone arayinyaka

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:25/05/2023 13:52
0


Umukobwa yagaragaje ikibazo afite yatewe n’umukunzi we wamugize imbohe yo mu rugo ku buryo ngo atamwemerera kugira uwo bavugana ndetse ashimangira ko ubuzima abayeho bumugoye cyane.



Yagize ati: ”Umusore dukundana ubu twahuye mu mwaka wa 2017 ni umusore ufite akazi akora ku buryo atajya abona umwanya wo kuba ahari buri munsi.

Ntabwo akunda kubona umwanya wo kwicara hamwe, rero iyo namusuraga cyangwa we akaza kunsura mu rugo iwacu, ntabwo yatumaga mfata kuri telefone yanjye cyangwa ngo nkoreshe imbuga nkoranyambaga zanjye kuko na Facebook yanjye yarayifunze.

Uyu musore tumenyana yari umwana mwiza ndetse mu mezi yambere nka 4 yaritondaga ku buryo atigeraga amvugisha amagambo menshi cyangwa ngo ambwire nabi.

Ndababwiza ukuri, uyu musore yari umumarayika.Ukuntu byaje kugenda rero simbizi pe kuko kuva muri 2021 nkomeza kwihangana none ubu ndarambiwe”.

Agisha inama yagize ati: ”Mu minsi ishize, aherutse kumpamagara njya kumureba , ngezeyo nasanze yarakaye cyane ariko ntiyambwira impamvu, yafashe telefone yanjye abanze akuramo Facebook, WhatsApp arayisiba ndetse na telefone arayisigarana.

Ntabwo yigeze ambwira impamvu akoze ibyo byose kuko n’ubwo yabikoze nyuma ntabwo yigeze ayinsubiza.

Rero ndimo kugisha inama, kugeza ubu ntakintu na kimwe namerewe gukoresha gituma mvugana n’abandi, niyo ngiye kumuvugisha, bisaba ko nkoresha telefone ya mama cyangwa nkatira abandi. Ese koko ubu buzima ko bungoye nkore iki?”.

Niba ufite inama wahereza uyu muntu umwanya ni uwawe mugire inama.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND