Ubundi buri bwami bugira Umwami ndetse bukagira n’Umwamikazi. Uretse ibyago n’ibindi bibazo by’isi byateye bituma abantu bakundana urw’akamamo, abakundana bari bakwiriye kubaka ubwami bwabo bakabukomeza kandi bakabuturamo bombi nk’uko byabaye kuri Rosette.
Uyu mukobwa wahiriwe n’inzira y’urukundo yaragize ati: ”Umutima wanjye wuzuye umunezero kandi nifuza ko n’abandi bari gusoma aya magambo bahirirwa nayo.
Iteka
nahoze ndi umukobwa wikunda, nahoze ndi umukobwa wireba nkabona ko mpagije
kandi ko umusore nzemera azaba ari wa musore w’umukire ufite amafaranga. Mu by’ukuri
nari ndiho ariko ntazi ko hari abandi batariho nkanjye.
Umunsi umwe nari mvuye kureba Papa umbyara mu kazi, maze ntega imodoka rusange [Bus] kugira ngo ngere mu rugo. Nkigeramo iruhande rwanjye hari umusore wari wambaye nabi cyane, afite uburimiro ndetse ubona ko avuye mu kazi.
Uwo musore yahise anyitegereza cyane yanga kunkuraho amaso, ndangije
njya kwicarana nawe kugira ngo mubaze ikibazo dufitanye. Uyu musore yahise avuga
n’ijwi rirenga ngo ‘Uri mwiza cyane, nakwishimiye kandi nagukunze’.
Mu by’ukuri buri wese wari wicaye muri iyo modoka yarabyumvise, nagize isoni nterwa ikimwaro n’uko umuntu usa gutyo ariwe wari umbwiye ngo arankunda bwari ubwa mbere kandi umuntu ambwiye ngo arankunda akabimbwirira mu ruhame (Ku rundi ruhande narishimye).
Ubusanzwe nari mfite undi
musore wambwiraga ko ankunda ariko atanyitaho ndetse atambonera n’umwanya. Nitegereje
uwo musore, ndeba imbaraga abivuganye n’uburyo amarira yazenze mu maso ye
arebana urukundo rwinshi n’akababaro, nanjye nahise muhagurutsa mwambura isuka
yari afite nyishyira iruhande maze ndamuhobera cyane.
Uwo mwanya nanjye nahise ndira amarira y’ibyishimo
ndetse ni nabwo bwa mbere nari numvise umuntu unkozeho nkumva umutima urasimbutse
kandi ari ubwa mbere duhuye ndetse atari n’umusore w’inzozi zanjye”.
Nyuma y’uku guhura, uyu mwari akomeza avuga ko yahise akundana n’uyu musore kandi nyamara abona ntacyo afite. Ati: ”Nta mafaranga yagiraga, nta myambaro myiza yagiraga ariko yari umusore akora cyane, yari azi guhanga udushya, yari umuhanga ariko ibyo byose nabimenye nkimara kumubwira ko mukunda dore ko nasanze ari wenyine abayeho nka nyakamwe.
Mu by’ukuri muri Bus bose barasakuje, badutera indabo, umusore baramushimira ku butwari yagize ndetse nanjye wari mu gihirahiro cy’inkundo z’abantu batanyitaho uwo mwanya nabaye undi mushya, indoto zo gushakana n’umukire nzitangirira aho kandi nazigezeho mbese byari nka Filime y’urukundo yitwa Cyrano ya Peter Dinklage yarimo gukinirwa aho.
Mu rukundo rwanjye n’uwanjye, nigiyemo ko kuba
umukire atari ukugira amafaranga ahubwo ari ugukira mu rukundo. Burya umukire ku
rukundo nta na hamwe ahuriye n’umukire ku mafaranga ariko nta rukundo agira.
Njye n’umukunzi wanjye twatangiye urugendo,
turakundana, mufasha mu mishinga yagiraga yose, mutiza imbaraga n’ibitekerezo,
igihe kigeze twubaka inzu yari nziza muri ako gace, turabyara, mbona umugisha
mu buryo bwose, mbese umugabo wanjye ampa ubwami nanjye mba umwamikazi”.
Rose yatanze inama ku bakobwa cyangwa abasore bumva ko
intego zabo ari ugukundana n’abafite amafaranga menshi, ababwira ko urukundo
rurimo amafaranga afitwe n’utagukunda rudakomera. Yabagiriye inama yo kureba
ku baciye bugufi bagakundana, bagafatanya maze bakagera ku bwami bwabo bombi, avuga ko bishoboka.
Umwe mu bahanga bariho ku isi mu bijyanye n’imibereho
ya muntu, umuhanga mu rukundo witwa Jay Shetty kenshi muri PodCast ye yise ngo
‘On Purpose’ akunda kugaruka cyane ku kamaro k’urukundo mu mibereho ya buri
munsi ndetse n’icyo urukundo rukwiriye
gufasha abavuga ko bakundana.
Arongera ati: ”Urukundo ruhera muri wowe, ukikunda
noneho ugakunda n’abakwegereye, ku buryo uzigiramo umutima wo gukunda n’uwo
mutari ku rwego rumwe kuko wifitemo urwo rukundo”.
Uretse Rosette twagarutseho muri iyi nkuru kimwe n’izindi
nkuru InyaRwanda.com ikugezaho by’umwihariko iz’urukundo, uzigiramo byinshi kandi
ujye uzandika ahantu kugira ngo nugera aho ubikeneye uhite ubyibuka.
Mbashimiye umwanya mwafashe mukabana natwe mugasoma
iyi nkuru twabateguriye yavuye mu nyurabwenge bwite y’umwanditsi wayo ‘Kwizera
Jean de Dieu’.
TANGA IGITECYEREZO