RFL
Kigali

Umuraperi Lil Wop yatangiye urugendo rwo kwihinduza umukobwa-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:25/05/2023 9:35
0


Lil Wop umwe mu baraperi bahagaze neza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatunguye benshi ubwo yatangazaga ko yatangiye urugendo rwo kwihinduza umukobwa.



Louis McPherson wamamaye cyane ku izina rya Lil Wop cyangwa se The Wopster akoresha mu muziki, ni umuraperi, umwanditsi w'indirimbo ndetse akanazitunganya. 

Yatangiye kumenyekana cyane mu 2017 ubwo yasinyishwaga mu nzu ifasha abahanzi ya '1017 Records' yashinzwe n'umuraperi Gucci Mane, gusa ntiyayitinzemo dore ko mu 2019 ari bwo yayisezeyemo.

Lil Wop wamamaye mu ndirimbo zinyuranye yasohoye kuri album ze zakunzwe zirimo nka 'Say Cheese', 'Wopavelli 3' n'izindi. Yongeye kugarukwaho cyane no gutigisa imbuga nkoranyambaga nyuma yaho atangaje ko yatangiye urugendo rwo kwihinduza umukobwa. 

Ibi yabitangaje akoresheje urukuta rwa Instagram ye, aho yanditse ati: ''Ndi mu rugendo rwo kwihinduza igitsina''.

Hollywood Unlocked yatangaje ko Lil Wop yari amaze iminsi agarukwaho bitewe n'imyitwarire ye irimo nko kwisiga ibirungo by'ubwiza, kwambara imyenda y'abakobwa ndetse no kuba asigaye acuruza amashusho y'urukozasoni ku rubuga rwa OnlyFans.

Lil Wop w'imyaka 27 yari asanzwe avugwaho kuba aryamana n'abo bahuje igitsina, gusa ibi yabiteye utwatsi avuga ko atari umutinganyi ahubwo ko ari 'Bisexual', aryamana n'ibitsina byose. 

Mu kiganiro aherutse kugirana na Hot News Hip Hop, yagize ati: "Njyewe ntabwo ndyamana n'abo duhuje ibitsina gusa kuko n'abakobwa turaryamana, gusa nyuma y'igihe mbihisha ndifuza kuba umukobwa wuzuye. Muri njyewe imbere numva ndi umukobwa, ni nayo mpamvu nshaka kwibagisha bakampindurira igitsina''.

Uyu muraperi watangaje ibi yahise ahinduka ikiganiro ku mbuga nkoranyambaga aho benshi bari kugereranya amafoto ye ya kera n'ay'ubu bakibaza icyatumye yifuza kuba umukobwa. 

Kugeza ubu Lil Wop akomeje kuvugisha benshi barimo n'ibyamamare byatunguwe n'ibyo yatangaje. Umunyarwenya Mike Epps yagize ati: "Ntibyumvikana ukuntu umugabo nkawe ashaka kuba umukobwa''.

Lil Wop yatangaje ko yatangiye urugendo rwo kwihinduza igitsina akaba umukobwa


Lil Wop agitangira umuziki

Yaje kugaruka mu isura nshya nyuma y'igihe atagaragara

Yigeze kuvuga ko ari 'Bisexual' ko akunda abasore n'abakobwa

Abakoresha imbuga nkoranyambaga, bamushinje ko ari kwihindura umukobwa kugira ngo abone amafaranga

Umuraperi Lil Wop agiye kuba umukobwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND