Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yongeye kwandika amateka avuguruye mu muziki wa Gospel, nyuma y’uko akoze igitaramo yafatiyemo amashusho y’indirimbo zizaba ziri kuri album ye nshya ya Gatanu yise “Nkumusirikare.”
Byari bitegenyijwe ko iki gitaramo gitangiye saa kumi
n’imwe z’umugoroba zo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Gicurasi 2023 mu Intare
Conference Arena.
Uyu munyamuziki w’igikunduro cyihariye yageze ku
ruhimbi rw’iyi nyubako y’Umuryango FPR Inkotanyi, ahagana saa moya, abanza
kwisegura ku bakunzi be avuga ko yatindijwe n’umuvundo w’imodoka mu muhanda.
Ageze ku rubyiniro yabwiye abakunzi be ko ashingiye ku
buryo indirimbo ziteye baza kumuha izina ry’iyi album. Ati “Iyi album muraza
kumpa izina ryayo mwenyine. Ndanezerewe cyane Imana, ibahe umugisha.”
Yahereye ku ndirimbo aririmba ngo “Ibyananiye abatware
n’intuti zose zo mu Isi, iyo n’iyo ibikora.”
Ku rubyiniro, Israel Mbonyi yafashijwe n’abaririmbyi
batandatu barimo abakobwa/abagore batatu ndetse n’abasore/abagabo batatu. Ni mu
gihe yari afite abacuranzi batandatu, barimo umucuranzi wa gitari, uwa Piano,
uw’ingoma n’abandi.
Yari afite kandi ikipe y’abantu barenga batanu
bafataga amashusho y’izi ndirimbo. Ni igitaramo kitabiriwe n’abantu 1000 bahawe
Invitation, barimo Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam n’abandi.
Mu ndirimbo ya kabiri, uyu munyamuziki yaririmbye
irimo kumvikanisha gushima Imana, hari aho agira ati “Ni iby’agaciro kumugira,
ndi ubuhamya bugenda, ndashima.”
Buri ndirimbo ye yateye byari bimeze nk’aho abantu
bayizi! Ibi babifashijwemo n’inyakira-mashusho nini ebyiri zari muri iyi nyubako
zatambukaga amagambo agize buri ndirimbo.
Indirimbo ya gatatu ye, yubakiye ku gusaba Imana
kugufasha kurwana intambara y’ubuzima kandi ukoresheje uburyo bwose. Hari aho
aririmba ati “Nk’umusirikare ugiye ku rugamba unyigishe kurwanisha uburyo
bwose. Dore ngushimikashijeho umutima wanjye…. Abaringiye uwiteka Imana bameze
nk’umusozi w’Isiyoni, ntakizabasha kubanyeganyeza.”
Nyuma yo kuririmba indirimbo eshatu, Israel Mbonyi
yavuze ko yakozwe ku mutima n’uburyo abantu baje kumushyigikira muri iki
gitaramo.
Ati “Ndanezerewe ko mwabonetse Imana ibahe umugisha,
Hano harimo inshuti zanjye nyinshi. Harimo ababyeyi, abavandimwe n’abandi
mwakomeje kunshyigikira. Hano harimo Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr. Ron Adam,
n’abandi mwese Imana ibahe umugisha.”
Byageze
aho yikura ikote: We n’ababyinnyi be bajya guhindura imyambaro
Ageze ku ndirimbo ye yise ‘Jambo’, Israel Mbonyi
yikuye ikote yari yambaye maze aranzika, abanza kuvuga ko kuba ibihangano bye
bikundwa ‘nta bundi buhanga nshyiramo’ ahubwo iyo agiye kwandika indirimbo
yisunga ijambo ry’Imana.
Israel Mbonyi yavuze ko Imana imuhamagara kuyikorera
yamuhaye ‘igitabo cyo gukoresha’ kiyivugaho.
Ati “Imana yarambwiye ngo aha niho uzakura ubutunzi,
niyo mpamvu buri gihe iyo ngiye kwandika indirimbo mfata ijambo ry’Imana,
ndasoma nkegerana n’Imana maze ikabasha kumbwira, yahise yanzika mu ndirimbo ye
‘Jambo’.
Iyi ndirimbo yumvikana ibwira buri wese utegereje
amasezerano y’Imana ko agiye gusohora; hari aho aririmba agira ati “
Avuye guhindura imyenda we n’abaririmbyi bamufashaga
ku rubyiniro, Israel Mbonyi yongeye gushyira abantu mu mwuka binyuze mu
ndirimbo ye yamamaye cyane yise ‘Baho’- Iri mu ndirimbo ze zakunzwe mu buryo
bukomeye kuri album ze ziheruka.
Uyu musore aherutse kwandika amateka ubwo yamurikaga
album ze ebyiri mu gitaramo cyabereye muri BK Arena, akaba umuhanzi wa mbere wo
mu Rwanda wabashije kuzuza iyi nyubako y’imyidagaduro.
Mu ndirimbo ye ya Gatanu, Israel Mbonyi aririmba asaba
kubana kumuherekeza. Ati “Niba nkugiriyeho umugisha unyibuke. Ijisho ryawe ni
rimbeho ibihe n’ibihe. Ineza yawe imperekeze kundunduro. Iri n’isengesho
nkumeneye umutima. Icyo nsaba tugumane niba nkugiriyeho umugisha.”
Hariho indirimbo iri mu rurimi rw’Igiswahili! Ni
indirimbo igaruka ku mukristu uvuga ko afitanye ibanga na Yesu rituma ahora
yishimye. Ni album avuga ko yahisemo
Asoza iki gitaramo, Israel Mbonyi yavuze ko iyi album
ye izasohoka mu kwezi kwa Gatandatu. Iriho indirimbo nka ‘Nkumusirikare’
yitiriye iyi album, hariho kandi indirimbo nka ‘Niyibikora’, ‘Ijambo’ n’izindi
nyinshi.
Israel Mbonyi yatunguwe yifurizwa isabukuru y’amavuko:
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Gicurasi 2023, nibwo uyu munyamuziki azaba
yizihiza isabukuru y’amavuko ye.
Ubwo yari asoje kuririmba zimwe mu ndirimbo zigize album ye, abakunzi b’ibihangano bye bamutunguye bazana ku rubyiniro umutsima ‘Cake’ bamwifuriza isabukuru y’amavuko. Ni ibintu byashimishije Israel Mbonyi, kandi aratungurwa.
Israel Mbonyi yatanze ibyishimo ubwo yafataga amashusho ya album ye nshya ya Gatanu yise 'Nk'umusirikare'
Israel Mbonyi yavuze ko iyi album ye izasohoka muri Kamena 2023, akazayishyira ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki
Umunyamuziki Yvan Ngenzi wari umushyushyarugamba muri iki gitaramo, yanyuzagamo akaririmba
Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Danny Mutabazi ari mu bitabiriye iki gitaramo- Uyu mugabo azwi mu ndirimbo zirimo 'Saa cyenda' n'izindi
Israel Mbonyi yaririmbaga anezerewe, kandi ashima buri wese wamushyigikiye
Israel Mbonyi yatangaje ko nta buhanga ashyira mu kwandika indirimbo ze, ahubwo avoma mu ijambo ry'Imana
Abaririmbyi batandatu nibo bafashije Israel Mbonyi mu gukora kuri iyi album ye nshya ya Gatanu
Israel Mbonyi yasabaga abantu kwifashisha indirimbo ze bagatura isengesho Imana
Ibyishimo byari byose kuri Israel Mbonyi afata amashusho y'indirimbo zigize album ye
Mbere yo kwinjira ahabereye iki gitaramo werekanaga 'Invitation' wahawe
Abantu batangiye guhera ahabereye iki gitaramo ahagana saa kumi n'imwe z'umugoroba
Iki gitaramo cyabereye mu Intare Conference Arena, kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Gicurasi 2023
Kanda hano urebe amafoto yaranze igitaramo Israel Mbonyi yamurikiyemo album ye ya Gatanu
AMAFOTO: Nathanael Ndayishimiye& Sangwa Julien-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO