Uwimana Jeannette ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, yahawe ingurube eshatu zitangiza umushinga yatanze mu irushanwa rya Miss Rwanda ujyanye n’ubworozi bw’ingurube, kuko yagaragaje ko ari byo ashaka gushyiramo imbaraga.
Kuri uyu wa
Gatatu tariki 17 Gicurasi 2023, ni bwo ikigo VAF cyashyikirije ku mugaragaro Uwimana Jeannette ingurube bari bamweremeye nyuma yo gukunda umushinga we
yatanze mu irushanwa rya Miss Rwanda ya 2022.
Iyi ngurube
yo mu bwoko bwa Landrece yahawe ifite agaciro k’arenga ibihumbi 500 Frw, yayihawe
nyuma y’uko asoje amahugurwa arebana n’ubworozi bw’ingurube.
Umuryango we
wanamuguriye izindi ngurube ebyiri zo bwoko bwa Pietrain na Landrace zifite
agaciro ka 1,200,00 Frw, nyuma yo kubona uburyo yihebeye ubworozi bw’ingurube.
Bivuze ko yatangiye umushinga we afite ingurube eshatu z’ifite agaciro ka
1,700,000 Frw.
Muri Miss Rwanda, Uwimana yegukanye ikamba rya Miss Innovation. Iyi ngube yahawe na VAF irahaka, ku buryo mu gihe cy’amezi abiri izaba yarabwaguye.
Uyu
mukobwa yabanje guhabwa igitabo cy’amahugurwa, anategura ikiraro, kandi ahabwa
umukozi uhugikiwe n’ubworozi bw’ingurube bizamufasha mu gushyira mu bikorwa uyu
mushinga, byose bifite agaciro k’arenga Miliyoni 1.5 Frw.
Uyu mukobwa
yahisemo ko umushinga we azawukorera mu Karere ka Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda
aho asanzwe abarizwa mu rwego rwo gukurikirana ubworozi bwe.
Muri
Mutarama 2023, yabwiye InyaRwanda ko bimwe mu bihembo yemerewe yabibonye, kandi
ko muri ayo mafaranga ariho yakuye ayo yifashishije mu gushaka ubutaka agiye
gukoreraho ubu bworozi bw’ingurube yitezeho kumuteza imbere.
Muri kuriya
kwezi kandi, yitabiriye irushanwa ry’abafite ubumuga ‘Miss&Mister Deaf
International’, aho avuga ko ryamusigiye kwitinyuka, guharanira kugera ku nzozi
ze, rimuhuza n’abantu banyuranye bazakomeza kumwungura ibitekerezo mu buzima
bwa buri munsi.
Ku wa
Gatandatu tariki 19 Werurwe 2022, nibwo ikigo VAF cyasohoye itangazo bavuzemo
ko bishimiye gushyigikira uyu mukobwa kuko yitinyutse akitabira Miss Rwanda.
Muri iri
tangazo, bavuga mo ko bazashyigikira Uwimana gushyira mu bikorwa umushinga we,
bakamuha amafaranga yo kwifashisha, amahugurwa ndetse n’ibindi.
Nyuma, ku wa
17 Mata 2022, Miss Uwimana yasuye iki kigo mu rwego rwo kwiga byinshi ku
bworozi bw’ingurube.
Icyo gihe, Umuyobozi
wa kompanyi Vison Agribusiness Fam (VAF Ltd) isanzwe yorora ingurube, Shirimpumu
Jean Claude, yabwiye InyaRwanda ko Uwimana yabasuye mu rwego rwo kubashimira,
ariko anagamije kumenya uko ubworozi bw’ingurube bukorwa.
Avuga ko
Uwimana atari afite amakuru ahagije ku ngurube za kijyambere, nyuma yo gusura
no kwerekwa uko zitabwaho ‘yumva ko umushinga we uzamugirira akamaro’.
Uyu muyobozi
yavuze ko umutima we wamubwiye gushyigikira Uwimana, yakwegukana igihembo muri
Miss Rwanda cyangwa atacyegukana.
Yavuze ko umushinga w’ubworozi bw’ingurube ushoboka, kuko kuva batangira gukora kuri uyu mushinga biteje imbere. Akavuga ko zimwe mu mbogamizi bahura nazo ari ukubura ibyo kurya by’ingurube, kutabona icyororo cyiza n’ibindi.
Shirimpumu Jean Claude uyobora VAF yashyikirije Uwimana Jeannette ingurube yamwemereye
Uwimana
yatangiye gushyira mu bikorwa umushinga we atangiranye ingurube zifite agaciro
ka Miliyoni 1.7 Frw
Umuryango wa Uwimana waramushyigikiye umugurira ingurube zifite agaciro ka Miliyoni 1.2 Frw
Uwimana avuga ko amafaranga yahawe n’abaterankunga yayifashishije mu gutegura ikiraro cy’izi ngurube n’ibindi bijyanye no gushyira mu bikorwa uyu mushinga
TANGA IGITECYEREZO