Umuririmbyi w’umunya-Zimbawe, Mukudzeyi Mukombe [Jah Prayzah] yakoze igitaramo gikomeye yamurikiyemo album ze ebyiri, ‘Chiremerera’ ndetse na ‘Maita Baba’ ashyigikiwe n’itorero ryo mu Rwanda rizwi mu mbyino gakondo, Inganzo Ngari.
Uyu muhanzi
amaze iminsi ashyize imbere kwiga indirimbo zo mu bindi bihugu zubakiye ku muco
akazisubiramo mu rurimi rwo muri Zimbabwe mu rwego rwo kwagura urugendo
rw'umuziki we
Umuyobozi
w'Itorero Inganzo Ngari, Nahimana Serge yabwiye InyaRwanda ko ibi biri mu
mpamvu zatumye Jah Prayzah abamutumira muri Zimbabwe, kugirango bazamufashe
kuririmba no gusubiramo indirimbo 'Bashyitsi Bahire' yari yashyize ku rutonde
rw'izo yagombaga kuririmba amurika izi album.
Mu ijoro ryo
ku wa Gatanu tariki 13 Gicurasi 2023, nibwo Jah yakoze iki gitaramo cyabereye
mu nyubako y’imyidagaduro ya Old Hararians Sports mu Mujyi wa Harare muri
Zimbabwe amurika, album ya 11 ndetse na album ya 12 yari amaze igihe ari
gutegura.
Ibinyamakuru
byo muri kiriya gihugu byanditse ko mu bitabiriye igitaramo cye, harimo umugore
we na Nyirarume ‘bagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’umuziki we’.
Jah yaririmbye
indirimbo ze zakunzwe nka “Chiremerera”, kandi yafatanyije n’abahanzi barimo
Feli Nandi na Baba Harare bari mu bagezweho muri iki gihugu.
Jah Prayzah
yaciye agahigo kari gafitwe n’umunyamuziki Leaonard Dembo witabye Imana, aho mu
1987 yamuritse album ebyiri, Sharai ndetse na Kuziya Mbuya Huudzwa. Ni mu gihe
mu 1994, yamuritse album ebyiri; Paw Paw na Nzungu Ndamenya.
Inganzo
Ngari baherutse gutangaza igitaramo bazakora ku wa 4 Kanama 2023 kizaba
gishingiye ku mukino-shusho bise: Ruganzu II Ndori "Abundura u Rwanda”.
Iki gitaramo
kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali
kigamije “gukumbuza abakunzi b’amateka y'igihugu cyacu, abakunzi b'injyana
gakondo n'umuco nyarwanda ndetse n'abakunzi b'itorero Inganzo ngari muri rusanze
ko bazataramana bigatinda.”
Iki gitaramo
kizaba ku munsi w'Umuganura, umwe mu minsi mikuru u Rwanda rwizihiza aho
abanyarwanda bishimiraga umwero w'ibihingwa bitandukanye, bagasangira mu rwego
rw'ubumwe n'ubusabane kandi bagahiga kongera umusaruro.
Muri uyu
mukino bazaba bishimira ibyiza igihugu cyigezeho nyuma y'amahano yagwiriye u
Rwanda ubu rukaba rukataje mu iterambere, imibereho myiza, ubumwe n'ubwiyunge
ndetse n'imiyoborere myiza.
Inganzo
Ngari ni rimwe mu matorero gakondo akomeye mu gihugu cy'u Rwanda, rikaba
ryaratangiye ubuhanzi ku muco mu mwaka wa 2006.
Rigizwe
n'abanyamuryango barenga 100 bari mu ngeri zitandukanye abahungu n'abakobwa. Ni
itorero ryagiye rimurika kandi rigaragaza ubwiza bw'umuco w’u Rwanda mu mbyino
n'indirimbo haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga.
Mukudzeyi
Mukombe uzwi nka Jah Prayzah watumiye Inganzo Ngari aheruka i Kigali ubwo yari
kumwe na Patoranking baririmba mu nama nyafurika y’Urubyiruko izwi nka
"Youth Connekt Africa Summit, yabaye mu Ukwakira 2022.
Jah Prayzah
mu itangazamakuru n’abandi bakunze kumwita ‘Musoja’. Uyu mugabo yavutse ku wa 4
Nyakanga 1987, yujuje imyaka 35 y'amavuko. Yavukiye ahitwa Uzumba Maramba
Pfungwe muri Zimbabwe. Yarushinze na Rufaro Chiworeso.
Azwi cyane mu ndirimbo zirimo nka 'Dangerous' na 'Dzamutsana' yo mu 2018, 'Hokoyo' n'izindi.
Jah Prayzah
amaze iminsi agaragaza ko yakunze indirimbo zubakiye ku muco w’Abanyarwanda
Jah Prayzah
yaciye agahigo amurika album ze ebyiri mu gitaramo gikomeye
Inganzo
Ngari zataramiye ku nshuro yabo ya mbere muri Zimbabwe nyuma yo kurema ubushuti
hagati yabo na Jah
Inganzo
Ngari bafashije Jah Prayzah gusubiramo indirimbo ‘Bashyitsi bahire’, yaririmbaga
mu rurimi rw’iwabo, Inganzo Ngari zikabyina Kinyarwanda
KANDA HANO UREBE UBWO JAH YARIRIMBAGA INDIRIMBO 'BASHYITSI BAHIRE'
REBA HANOIYI NDIRIMBO YO HAMBERE UBWO YARIRIMBWAGA N’ABANYARWANDA
TANGA IGITECYEREZO