Iburasirazuba: Hamuritswe inkoranyamagambo y'Ururimi rw'Amarenga buri muntu ashobora kwigiramo mu buryo bworoshye

Amakuru ku Rwanda - 15/05/2023 2:02 PM
Share:

Umwanditsi:

Iburasirazuba: Hamuritswe inkoranyamagambo y'Ururimi rw'Amarenga buri muntu ashobora kwigiramo mu buryo bworoshye

Mu karere ka Kayonza hamurikiwe Inkoranyamagambo y'ururimi rw'Amarenga iri mu ndimi ebyiri kandi ikozwe mu buryo buri muntu yiyigiramo utwo rurimi mu buryo bworoshye.

Ku wa Gatanu tariki ya 12 Gicurasi 2023, Umuryango Nyarwanda w’Abafite Ubumuga bwo Kutumva no Kutavuga (RNUD), wasoje igikorwa cyo kumurika inkoranyamagambo y’Ururimi rw’Amarenga mu Ntara y’Iburasirazuba. Iyo nkoranyamagambo yamurikiwe abayobozi mu Nzego z'Ibanze mu turere tugize Intara y'Iburasirazuba mu gikorwa cyabereye mu karere ka Kayonza.

Iki gikorwa cyabanjirijwe n’amahugurwa y’umunsi umwe ku  burenganzira bw’abafite ubumuga, itumanaho ry’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga hamwe n’inyigisho nto ku Rurimi rw’Amarenga, yahawe aba bayobozi, yabaye tariki 11 Gicurasi 2023.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa RNUD, Munana Samuel, yavuze ko kugira ngo Abantu baganire bisaba kugira ururimi bahuriyeho kugira ngo buri wese agirweho n'ubutumwa bumugenewe bwuzuye.

Yagize ati: “Murabyibuka ko cyera mu Rwanda bakoreshaga Ikinyarwanda n’Igifaransa, ariko aho Icyongereza gitangiye gukoreshwa abantu bihutiye kukiga kugira ngo bajye babasha kuvugana nta mbogamizi. Ni yo mpamvu rero n’Ururimi rw’Amarenga rugomba kwigwa kugira ngo abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bibone mu muryango mugari nyarwanda ".

Yakomeje avuga ko hari bamwe bakoresha imvugo zipfobya abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, nko kubita ibiragi n'andi mazina. Ati: “Hari igihe umuntu ajya nko kwa muganga yazindutse, ariko kuko afite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, bakajya bahamagara, we ntabimenye, bityo ugasanga atinze guhabwa serivisi ndetse bamwe bamubona ugasanga bari kuvuga ngo dore kiriya kiragi bityo ugasanga ni ugupfobya umuntu ".

Umukozi ushinzwe ubuvugizi bw'abafite ubumuga mu karere ka Ngoma, Mutarambirwa Alexis,  yashimye ko hakozwe iyi nkoranyamagambo, ikazafasha kwigisha ururimi rw’amarenga umubare munini w’Abanyarwanda, bityo kuganira n’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bikoroha ndetse bagahabwa na serivisi iboneye.

Yagize ati: “Ni byiza kuba iyi nkoranyamagambo yarakozwe kuko mu gihe izaba yemewe, izafasha kwigisha umubare munini w’Abanyarwanda bahereye mu mashuri, maze umubare munini numenya uru rurimi bizatuma abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga badahezwa ndetse bahabwe serivisi inoze ".

Inkoranyamagambo y’Ururimi rw’Amarenga yamuritswe, ni iya kabiri, ibumbiyemo amagambo ibihumbi bibiri (2,000), ije ikurikira iya mbere yakozwe mu 2009, yo ifite amagambo magana inani na mirongo cyenda (890).

Iyi nkoranyamagambo ya kabiri kandi ikozwe mu buryo buteye imbere ugereranyije n’iya mbere kuko umuntu ahobora gusoma uko irenga rikorwa, akabikora ubwe nta wumufashije, bigaragara ko binyuze muri iyo nkoranyamagambo buri wese ashobora kwiyigisha Ururimi rw’Amarenga.

Ni inkoranyamagambo izafasha abantu batandukanye kuko iri mu ndimi ebyiri (Ikinyarwanda n’Icyongereza); buri wese akazajya akoresha uririmi yibonamo byoroshye.

Nubwo iyi nkoranyamagambo yakozwe hibanzwe ku magambo akunze gukoreshwa cyane mu Rwanda, bigaragara ko akiri make ari yo mpamvu RNUD izakomeza gukora izindi nkoranyamagambo bitewe n’uko izagenda ibona amikoro.

RNUD ni umuryango Nyarwanda w'Abafite Ubumuga bwo kutumva no kutavuga washinzwe mu mwaka wa 1989 ariko wandikwa nk’umuryango wemewe utegamiye kuri leta mu mwaka wa 2013.  Uwo Muryango  RNUD ukorera mu turere  23.


Hamuritswe Inkoranyamagambo y'Ururimi rw'Amarenga ibimbiyemo amagambo 2,000


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...