RFL
Kigali

Menya impamvu 5 udakwiriye gukoresha telefone icometse

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:13/05/2023 19:41
0


Birashoboka ko wari uri kuvugana n’umuntu kuri telefone, wumva indirimbo se, cyangwa wikinira imikino, hanyuma ubona telefone yawe igiye gushiramo umuriro, ukegera aho bacomeka, ufata sharijeri (chargeur) yawe uracomeka ubundi wikomereza ibyo wari urimo.



Ese waba uzi ko hari ingaruka mbi nyinshi zo gukoresha telefone mu gihe icometse ku muriro w’amashanyarazi?. Aha, hari 5 murizo zishobora kuba kuri telefone yawe igendanwa, mu gihe udahagaritse kuyikoresha icometse:

1. Gushyuha cyane

Gushyushya cyane, ni cyo kintu cya mbere kizabakuri terefone yawemugihe urimo kuyikoresha icometse ku mashanyarazi.

Kuba yashyuha cyane si ngombwa ngo ubyiteho cyane wisanga byabaye, niba wabikoraga rero ibyiza nuko wabihagarikira aho. Kuko telefone yawe nishyuha igihe kirekire bizatera ubushyuhe burengeje urugero maze bitere ibindi bibazo.

2. Kubyimba kwa bateri ya telefone yawe

Gucomeka telefone yawe mu gihe uyikoresha, byongera ubunini bwa bateri ya telefone yawe. Bishobora no kuba byarakubayeho telefone yawe ikabyimba, tangira uyikoreshe neza wirinda ko ishobora kugutera ibindi bibazo nyuma, harimo kuba yaturika ikanagukomeretsa ugatanga andi mafaranga ugura indi yo kuyisimbuza, cyangwa se ikaba yatangira gukora nabi.

3. Bigabanya ubushobozi bwo kumarana umuriro igihe kinini muri telefone

Indi ngaruka, ni uko bitera kugabanuka kw’ubushobozi bwa bateri yose na Smartphone yawe. Mbere niba iyo terefone yawe yabaga yuzuye wayikoreshaga hagati y’amasaha  15-18itarazima, hanyuma nyuma y’ikibazo cyatewe no gukoresha telefone mu gihe icometse; ubushobozi bwayo bwo kubika umuriro bushobora kugabanuka bukagera ku masaha 7-8 cyangwa munsi yayo. Wakomeza kubikora bikazagera ku masaha 3-4 bigakomeza kurushaho kuba bibi iyo utabihagaritse kare.

4. Byangiza sharijeri ya terefone yawe

Gukoresha telefone mu gihe uyicometse bishobora no gutera sharijeri yawe gukorera ku muvuduko uri hejuru, bikaganisha ku gushyuha cyane cyangwa gukora nabi. Bishobora no kurangira ukeneye kugura sharijeri nshya. Nibyo, ibyo bishobora kutagaragara nk’ikibazo gikomeye cyane imbere yawe, ariko nubitekerezaho neza uraza kubona ko ari ikibazo:

Sharijeri mbi izinjiza umuriro muri telefone yawe gahoro gahoro kandi nabi. Gusesagura amafaranga ugura sharijeri nshya kandi y’ubwoko bumwe n'iya mbere.

5. Nawe ubwawe birakwangiza

Ni byo, ushobora kuba uri umukire utunze amamiliyoni menshi kuri konte yawe ya banki ku buryo wumva guta telefone imwe ukagura indi ari ibintu bisanzwe. Ariko ubuzima ntibugurwa! Irinde hakiri kare gukoresha telefone yawe n’ibindi bikoresho byawe by’ikoranabuhanga nka mudasobwa mu gihe bicometse ku mashanyarazi.


Umwanditsi: Brenda MIZERO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND