Minisiteri y’Ubuzima n’ibigo biyishamikiyeho, iri kumwe na Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, bibutse ku nshuro ya 29 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, barimo abari abakozi bayo, mu gikorwa cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.
Muri uyu muhango wahuje abakora muri Minisiteri y’Ubuzima no mu nzego z’Ubuzima, bunamiye banaha icyubahiro inzirakarengane zirimo n’abahoze bakorera ibigo by’ubuzima, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni igikorwa cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.
Uyu muhango witabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin na Minisitiri wa MINUBUMWE, Dr Bizimana Jean Damascène, wanagaragaje urutonde rw’abaganga 157 bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Minisitiri wa MINUBUMWE, Dr Bizimana Jean Damascène yavuze ko umubare munini w’abaganga bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ari abakoreraga mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare.
Dr Bizimana avuga ko Dr Sindikubwabo Theodore wagizwe Perezida wa Guverinoma yiyise iy’Abatabazi, nk’uwabaye Umuganga, yagombaga kuba intangarugero agashishikariza abaganga kwita ku barwayi, ariko ngo ni we wafashe iya mbere kubwira abakoraga mu rwego rw’Ubuzima ko bagomba kwica bagenzi babo bakoranaga.
Mu kiganiro cye, Dr Bizimana yavuze ko Sindikubwabo na mbere y’uko ahabwa ubutegetsi, yari asanzwe akora akazi ko kuvura abarwayi, kandi akaba yaragakoze imyaka myinshi.
Minisitiri wa MINUBUMWE, yavuze urutonde rw’abaganga 157 bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Ati: “Abenshi bari kuri uru rutonde rw’abicanyi bahamwe n’icyaha, kandi amateka atugaragariza ko muri bo hari abari bararangije icyiciro cya 3 cya Kaminuza mu buvuzi.”
Yavuze ko muri abo harimo bamwe bakoraga ibarura rigamije kumenya ubwoko bwa buri murwayi, bagendeye ku ndangamuntu. Ati: “Hari bamwe bakuragamo Serum abarwayi kugira ngo banogoke.”
Mu bandi baganga bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakanayishishikariza abaturage, harimo uwari Perefe wa Perefegitura ya Kibuye, Dr Kayishema Clément n’uwari Perefe wa Gisenyi witwaga Dr Zirimwabagabo Charles, bakatiwe n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i Arusha.
Minisitiri Bizimana avuga ko Dr Sindikubwabo yagiye i Cyahinda mu yahoze ari Perefegitura ya Butare taliki ya 18 Mata 1994 ajyanywe no gushimira abaturage ko bishe Abatutsi.
Icyo gihe ngo Sindikubwabo yaravuze ati: “Baturage naje kubashimira ko mwakoze akazi, kandi ndabashishikariza gukomeza ndabahemba.”
Ku rutonde rw’abaganga bagize uruhare muri Jenoside kandi harimo Dr Rwamucyo Eugène, Dr Rutegesha, Dr Nshimyumuremyi wahungiye muri Gabon, ndetse n’umuvandimwe wa Perezida Habyarimana Juvénal witwa Dr Bararengana Séraphin.
Yavuze ko hari na bamwe muri abo baganga bafatanyaga n’abagore babo kwica Abatutsi bakoranaga. Ati: “Hari kandi Umuforomokazi witwa Nyiramisago Thèrese, mushiki wa Dr Sindikubwabo Théodore na we wagize uruhare rukomeye muri Jenoside.”
Yavuze ko ibi byerekana ubukana n’urwango bigishijwe kuva mu mashuri yisumbuye kugeza muri Kaminuza.
Mukamazimpaka Alexia, watanze ubuhamya avuga ko igihe Jenoside yahagarikwaga yabanje kuzinukwa ubuzima, ariko uko iminsi yagiye ihita indi igataha ari bwo yagendaga akira ibikomere buhoro buhoro, ubu akavuga ko aho ageze n’uko abona u Rwanda atifuza kuva muri ubu buzima nubwo agenda asatira izabukuru.
Mukamazimpaka Alexia umukozi w’ikigo cyo gutanga amaraso, yatanze ubuhamya
Ati: “U Rwanda rurarese sinifuza kuruvamo nubwo nsatira imyaka 60 ndacyifuza gukomeza kubaho.”
Uyu mubyeyi yashimiye Inkotanyi zamurokoye zirangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.
Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin avuga ko 80% by’abakozi bakoraga muri iyi Minisiteri bagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi. Ati: “Abakoraga mu rwego rw’ubuzima bagize uruhare muri Jenoside, abo bishe, abayibonye 80% bose yabagizeho ingaruka.”
Minisitiri w’Ubuzima, yibukije abaganga kwirinda icyasubiza inyuma U Rwanda
Yasabye abaganga by’umwihariko n’abakora muri iyi Minisiteri y’Ubuzima ko bakwiriye gutanga ubuzima baha serivisi nziza ababagana, bakirinda icyasubiza u Rwanda inyuma.
Yavuze ko nta Munyarwanda wakuye inyungu muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Dr Nsanzimana avuga ko izo ngaruka zatumye uyu munsi Umuganga umwe yakira abarwayi 1000, kandi uwo mubare wagombaga kwakirwa n’abaganga 4 nibura.
Hibutswe abakoraga muri Minisiteri y’Ubuzima no mu bigo by’inzego z’ubuzima bazize Jenoside
Batemberejwe inzu ndangamateka y’Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi
Abitabiriye iki gikorwa bacanye urumuri rw’icyizere
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin yasinye mu gitabo cy’abasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi
Umuhanzikazi Mariya Yohana yaririmbye muri iki gikorwa
TANGA IGITECYEREZO