Kigali

Amerika: Yamenye ko umusore atajya yoza amenyo gusohokana na we birangirira aho

Yanditswe na: NIGABE Emmanuel
Taliki:10/05/2023 13:22
0


Umukobwa yavumbuye ko umusore atari yiboroshe igihe basomanaga basohokanye ku nshuro ya gatatu, ahita afata umwanzuro ukomeye.



Abantu bari bari mu nzira yo gukundana, bakunze kuba bari kumwe, begeranye, hari ubwo banasomana. Hakunze kuvugwa ibintu bitangaje bamwe bavumbura ku bandi; harimo nko kutoza amenyo, kutoga, kunuka icyuya, kutikurugutura mu matwi, kutihaganyura mu menyo, kudaca inzara n'ibindi.

Ni byo uyu mukobwa yatangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa TikTok, aho yavuze inkuru ye ku byamubayeho yasohokanye n'umusore, ubwo yavumburaga ko burya atogeje amenyo.

Uyu mukobwa w'umunyamerica witwa @tallblonde kuri TikTok, avuga ko uyu musore atari yogeje amenyo. Ibintu abona nk'umuco udakwiriye ushobora gutuma udakomeza kubona ubwiza bw'umuntu.

Akomeza kuvuga iyi nkuru yamuhimbye izina rya "umusore w'amenyo". Avuga ko Yahuye n'umusore w'amenyo aho no baje gusohokana bwa mbere bajya kunywa ikawa.

Yagaragaraga nk'umusore mwiza ndetse w'umuntu mwiza utwara ibintu bye ku murongo, ariko ntabwo yari arimo kumwiyumvamo cyane. Ariko aza gufata umwanzuro wo kongera kumuha andi mahirwe. Aribwo basohokanye bwa kabiri, nyuma baza no kongera ubwa gatatu.


Nk'uko tubikesha Chip Chik Media, ku nshuro ya gatatu, ni bwo yari agiye kumenya neza uburyo azakomeza kumufatamo, noneho akaba yafata umwanzuro niba bakomeza umubano w'abo cyangwa niba bawuhagarika.

Rero kuri iyo nshuro ya gatatu, bahuriye aho umukobwa aba, aramutwara bajyana gufatira hamwe ifunguro rya nimugoroba. Igihe umuhugu yamugeragaho aje kumutwara, umukobwa yahise amusoma kugira ngo arebe uburyo bimukururamo, ariko bigenda nabi.

Bageze muri resitora (restaurant), umusore w'amenyo yatangiye kuvuga iby'uko yagiye kureba muganga w'amenyo ndetse akaba yaramuhaye gahunda.

Umukobwa asa n'uwikinira yahise amubaza ati:" amenyo yawe ubundi uyakorera ik? 'Umuhungu asubiza akomeje avuga ko atajya ayoza'. Kuri iyo nshuro mpita mfata umwanzuro wo kutazongera gusohokana na we ukundi"

Yifuje ko aba yabimenye mbere yuko amusoma. Ngo ibyo nibyo byari kuba ari byiza. Nyuma yaho nibwo umuhungu yatangiye kujya amwitwaraho nabi. Yaje no kumenya ko burya uyu musore yatandukanye n'umugore we, aho ari umugore we wabishatse nyuma yo kubana ndetse bafitanye n'umwana.

Ibintu byarahindutse, umukobwa amenya ko burya ubuzima bwe butari ku murongo nk'uko yibwiraga. Yangije ibintu mu 'kanya nk'ako guhumbya'. Nyuma baza kongera guhurira mu kirori.


Yari mu kirori, hari bande (band) irimo gucuranga ku rubyiniro, ahitamo gukomeza kuyireba. Mu gihe bari bagikora indirimbo yabo ya mbere, abona uwari arimo kubacurangira baze (bassist) avuye ku rubyiniro aje agana aho ari.

Nuko, abona akomeje kumwegera amuhagarara iruhande. Yitegereje neza, ntagushidikanya, yari umusore w'amenyo. Umusore yiyerekanyemo gake asusurutsa abantu arangije asubira ku rubyiniro.

Umukobwa yahise ava aho ngaho, ahangakishijwe nuko umusore ashohora gutekereza ko yari arimo kumukurikirana wenda ashaka ko basubirana. 

Yumvaga umusore ashobora kubikeka cyane ko Amerika ari nini ashobora kutiyumvisha uburyo bongeye guhura, ntiyari yarongeye kuvugana n'umusore w'amenyo cyane ko yari yaramukoreye 'block' kuri telefone ye, ariko bahuye yahise amwishisha.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND