Kigali

Umugore arashinja umukunzi we kumurira udusate dutatu twa 'Pizza' yari yisigarije

Yanditswe na: NIGABE Emmanuel
Taliki:9/05/2023 20:29
0


Yatumye abantu bacika ururondogoro avuze ko umukunzi we yamuririye 'Pizza' akamwishyuza.



Umugore yavugishije abantu ku mbuga nkoranyambaga avuze ko ari guhatiriza umukunzi we kwishyura 'Pizza' ye yariye. Ni nyuma yaho yari yasigaje udusate dutatu twa 'pizza', umukunzi we akaza kutubona akatwirira.

Umugore amaze kubura udusate dutatu twa 'Pizza' yari yasigaje, byamwanze mu nda. Amaze kumenya ko ari umuhungu bakundana waturiye, niko guhita atangira kumwishyuza ku gahato ikiguzi cy'atwo.

Mu gihe abakundana biyita umwe, hari abadakozwa kwemera gusangira ikiguzi cy'ibyo bagura, aho buri wese aba agomba kwishyura ibyo yakoresheje. Ni byo byabaye kuri aba ngaba.

Nk'uko tubikesha ikinyamakuru, The Mirror, umugore umwe yaboneje iy'imbuga nkoranyambaga ateza impaka ku kuba ari guhatiriza umukunzi we kumwishyura ikiguzi cya 'pizza' ye yari yisigarije maze akayirya.

Abinyujije ku rubuga ruhuza benshi rwa Reddit, uyu mugore yasobanuye ko we n'umukunzi we batangiye kubana mu nzu imwe mu kwezi gushize, ariko bakaba bakunze kugabana ibintu bitandukanye.

Akomeza asobanura, agira ati: "Tugabana amafaranga yo kwishyura ubukode, ibyo duhaha, ndetse n'amafaranga nk'ayamazi n'umuriro, buri wese kandi ashohora kwigurira ibyo akeneye ku giti cye, iyo kandi turamutse tuguze ibyo turibukoreshe twembi, tugabana ikiguzi cy'abyo".

Avuga ko ariyo mpamvu akomeje kumuhatiririza ko yakwishyura iby'utwo dusate twe yariye.

Umugore avuga ko atamwihanganira, cyane ko uwo mukunzi we afite amafaranga kuko akora kugera bugorobye, naho we akaba ahera saa tatu akageza saa kumi n'imwe, kubera ibyo, bikaba bituma kandi afata ibya nijoro wenyine, nibwo yaje gutumizaho 'pizza' ngo kandi yari azi neza uko iyasigaye ingana.

Aragira ati: "Natumije 'pizza' ndangije ndyaho igice kinini, nsigaza uduce dutatu, ntubika ahabugenewe, ngo nze kuyirya nyuma".

Akomeza avuga ko mu gitondo ku munsi wakurikiye, yagiye muri firigo (fridge) agiye kurebamo ibindi bintu ahita abona ibiryo bye bitakirimo. Ategereza ko umukunzi we abyuka arangije amubaza niba yabiriye.

Umusore yamwemereye ko yayiriye, arangije ahita amusaba kumwishyura ikiguzi cy'icyo gice yari yariyeho kuko yari yayizaniye, kandi yayiyishyuriye.

Ngo umusore yarasetse akeka ko ari gukina, arangije ariko, amubwira ko akomeje, ko yari yayiguriye, akaba yayizaniye, kandi yayiyishyuriye, ko nta burenganzira bwo kuyirya yari afite.

Asaba kugirwa inama, yaranditse ati: "Yarandakariye ndetse asigaye avuga ko ndi 'nyamwigendaho' ku kuba ntasangira na we, gusa namubwiye ko ibyo atari byo twari twarumvikanye mbere ubwo twatangiraga kubana. Ubu yarandakariye. Ngo ndi agata***ri.

Abatanze ibitekerezo barenze ibihumbi bitatu. Umuntu umwe yamubwiye ko koko ari 'nyawigendaho', ngo kubera ko twari udusate dutatu gusa yagombaga kubyirengagiza.

Gusa undi we yemeranya na we akavuga ko adakunda na we gusangira ifunguro rye n'undi muntu ariko kandi ko atatinyuka kwishyuza umukunzi we, bitatu bya munani bya 'pizza' yari iri muri firigo(fridge).



Yariye udusate twa Pizza y'umukunzi we havuka intambara ikomeye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND