Kigali

Ni iki cyatumye akomeza gukoresha urubuga rw'abashaka abakunzi kandi amufite?

Yanditswe na: NIGABE Emmanuel
Taliki:9/05/2023 18:04
0


Umukobwa ahangayikishijwe n'impamvu umuhungu bakundana yacuditse n'umukobwa bahuriye ku rubuga abantu bashakiraho abakunzi.



Umukobwa yagaragaje ko ahangayikishijwe n'umuhungu bakundana uherutse guhurira n'undi mukobwa ku rubuga abantu bashakiraho abakunzi kuri murandasi, aho bagumye ari incuti, ibintu bikomeje gutuma yumva adatekanye.

Uyu mukobwa ufite imyaka 27 afite umuhungu bakundana ufite imyaka 31, avuga ko imyaka itatu iri gukabakaba bari mu munyenga w'urukundo. Ubu ariko, akaba ari bwo umukobwa yiyumvishe adatekanye ndetse bikaba biri kumugora no kumwizera.

Ikintu kimwe kiri gutuma bimugora kwizera uyu muhungu bakundana, ni uyu mukobwa bamaze kuba incuti nyuma yo guhurira ku mbuga abantu bashakiraho abakunzi cyangwa se bateretaniraho, ndetse ntibigarukire aho, bakarushaho kuba incuti zikomeye nk'uko bitangazwa na ChipChick.


Avuga ko uwo mukobwa avugana n'umukunzi we igihe cyose amukeneye. Ngo bashobora no kuvugana barebana mu masaha ya saa cyenda z'ijoro, gusa yakundaga kumwandikira igihe yabaga yagiye ku kazi (kugira ngo abimuhishe, nyuma yo kumenya ko bimubangamira).

Gusa ubu bimaze gufata indi ntera, aho uwo mukobwa ariwe muntu ajya kuganira nawe iyo akeneye umuntu baganira (gusa baganira bitari imbonankubone).

Umuhungu bakundana yamwemereye ko aretse kuvugana n'uyu mukobwa kugira ngo amushimishe ndetse bakomeze gukundana mu mahoro. Nyuma yo kumubwira ko umubano bafitanye umuhangayikisha.

Umukobwa yabitekerejeho, yumva ashobora kuba ari kugenzura umukunzi we ndetse anamwinjirira bikabije, niko kumuvugisha amwiseguraho amubwira ko adashaka kumuhatiriza gukora ibyo we ashaka.

Icyababaje uyu mukobwa nyuma yo kubwira umukunzi we aya magambo, ngo ni uko uyu muhungu yumvishe ko amubohoye maze agasubira gucudika na wa mukobwa yari afiteho ikibazo.

Aragira ati: "Njye ingingo mbona indengera, ni uko uwo mukobwa ashohora kuba atabishaka; bikaba bituma bakomeza kuba inshuti aho kuba yamutakaza burundu".

Akomeza avuga ko niyo byaba ari uko bimeze, bidakuraho kuba umukobwa na we yaba yarakuruwe n'uburyo umuhungu agaragara. Ibintu avuga ko bikomeza gutuma yumva adatuje ndetse akagira amakenga y'ibizaba mu mubano w'abo mu minsi iri imbere.


Igitangaje kandi, ni uburyo umukunzi we atarahura n'uwo mukobwa mu buzima busanzwe; umubano w'abo ukomeza gukurira kuri telefone.

Ariko nubwo batarahura mu buzima busanzwe, umuhungu bakundana afitanye gutumanaho bidasanzwe n'wo mukobwa, nubwo umuhungu avuga ko adashishikajwe no gukundana na we.

Umukunzi we yamurahiriye ko adafite guhangayikishwa n'umubano w'abo, akomeza no kumureshya amubwira ko ari we wenyine akunda kandi ko ari we yifuza ko bakomezanya.

Nubwo umukunzi we agerageza kumukomeza ndetse akamumara n'impungenge kenshi, ntabwo ajya yibagirwa ko yabanje kujya amuhisha ko aganira n'uwo mukobwa ndetse n'ukuntu yajyaga amubeshya ko atavuganye na we nyamara yabikoze.

Arifuza ko yakabaye yizera umukunzi we, ariko agaterwa ubwoba no kuzababazwa umutima biturutse kuri uyu mukobwa wundi.

Uyu mukobwa yabaye nka ka 'gatereranzamba ka nyina wa nzamba' mu rukundo rw'abo. Iyo barakaranije, umuhungu yihutira kumuhamagara, yamubaza, akavuga ko yari akeneye umuntu baganira ngo aruhuke.

Ese uyu mukobwa guhangayika kwe kwaba gufite ishingiro?






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND