Umusore yasigaye mu rujijo nyuma y’aho umukobwa bakundanaga amwanze habura iminota mike ngo amuterere ivi amwambike impeta y’urukundo [Fiançailles].
Uyu musore avuga ko yapanze guterera ivi umukobwa bakundanaga,
nyamara umukobwa akaza kumwanga habura igihe gito ngo ashyire mu bikorwa
umushinga we, akamusiga mu rungabangabo.
Umugabo wari wahisemo impeta y'akataraboneka ngo aze
kwambika impeta uyu mukobwa yihebeye, igihe yari ayifatiye inyuma ngo amutungure
maze amusabe ko yakwemera kuzamubera umufasha, nibwo umukobwa yahise amutanga
amusaba ko ibyurukundo babivamo, amusiga mu rujijo.
Umukobwa wanze uyu musore nta mpamvu ibimuteye avuze,
yatumye umusore aguma aho amanjiriwe nyuma yo gutungurwa no kubengwa bigeze aho
we ahubwo yari yahisemo kumusaba ko bakwibanira akaramata, mu byiza no mu bibi,
basangira akabisi n'agahiye, bakabyara hungu na kobwa.
Igikorwa cyo 'guporopoza', kiba igihe umubano hagati
ya babiri ugeze ku gasongero ku rukundo kandi babanye neza.
Nibwo umusore aba imbarutso yo gushyira ibintu ku
rundi rwego, agasaba umukobwa yihebeye ko yazamubera umugore. Aha biba bigoye
ko yahakana, kubera ko aba 'yorosoye uwabyukaga'.
Ariko mu gihe uyu mugabo we yagiraga iki gitekerezo, yasanze uwo bakundanaga yamutanze kubona ikindi gitekerezo, maze amusaba ko batandukana mbere gato y'uko umuhungu amusaba ahubwo ko barambana akaramata.
Uyu mugabo w'imyaka 28 yasobanuye ko we n'umukobwa bakundanaga w'imyaka 27, bari bamaranye imyaka itatu bari kumwe kandi bakaba barakundaga kuganira ku gikorwa cyo kubana ndetse bakabyarana abana, gusa bari barahisemo kubanza kwihaza mu bukungu bakabona gukora ubukwe.
Nk'uko yabitangarije Reddit, aho yabasabye gukoresha amazina atari aya nyayo ku bw'umutekano, yagize ati "Nabwiye Elize ko ntazigera mbana na we ntarabona akazi kampemba neza ku buryo nshobora kubaka umuryango wanjye, n'uko arabyemera."
"Rero ubu hari hashize amezi abiri mbonye akazi keza ari nabwo twari twatangiye gupanga uburyo tuzabana. Imipango yacu kwari ukubana mu mwaka umwe cyangwa ibiri iri imbere, kugura inzu, noneho tukaba twagira n'abana igihe tuzaba tumaze kwihaza mu by'ubukungu".
"Elize kandi yakomeje kunyereka ibimenyetso ko yifuza ko muporopoza. Nibwo nahise mbigira ibyanjye, ntangira gushaka impeta ndetse naho nzamuporoporeza".
Ikinyamakuru The Mirror kivuga ko uyu mugabo yaje guhura n'inshuti ebyiri za Elize, Leya na Dawidi, kugirango bamufashe gutegura iyo poropozo, aho bari bateguye ahantu heza hari amahumbezi yari gusabira umukunzi we ko yazamubera umugore.
Nta kubwira Elize ibyapanzwe, Leya yagombaga kumuzana muri 'restaurant' ibyamusabaga kuba yambaye ikanzu nziza ku munsi bari bumwambikireho impeta, ariko akaba yabyambaye atazi ko hari agatangaza (surprise) kamutegereje.
Ubwo umunsi nyirizina wo kwambikwa impeta wageraga, umugabo yategereje umukunzi we n'inshuti ko bahagera ararambirwa.
Avuga ko isaha imaze kurenga yatangiye guhangayika atangira gusaba imwe mu nshuti ze ko bahamagara Dawidi bakamwinja ngo bamenye igihe biri bubatware bategereje.
Bamuhamagara kabiri ndetse gatatu ntiyafata telephone ye, bahamagara Leya kabiri ndetse gatatu nawe biba uko.
Yahisemo kwihamagarira Dawidi na Leya, bakomeza kutitaba. Nyuma nibwo yahisemo guhamagara Elize.
Ku nshuro ya mbere ntiyayifata. Umutima we utangira gutera cyane. Ariko nyuma yongeye kumuhamagara,
Leya ahita yitaba mu mwanya we. Aatangira gushyuhaguza amubaza niba byose bimeze neza n'impamvu nta n'umwe urimo kwitaba telefone.
Maze umugabo ahita yumva wagira ngo 'isi imwikaragiyeho', igihe Leya yamubwiraga ko Elize atagishaka kongera kuvugana na we, ngo ko yamaze gufata umwanzuro ko umubano w'abo utakomeza.
Umugabo yasizwe ashenguwe umutima ndetse ari mu rujijo, yibaza icyaha yaba yaramukoreye akakibura, akibaza icyabimuteye nacyo kikabura, akomeza gushaka ikintu yari gukora kigatuma Elize adahindura ibitekerezo ku mubano w'abo nacyo arakibura.
Avuga ko Leya yamusabye kutazongera guhamagara Elize ukundi mbese ko asa n'uwapfuye imbere ye.
Ngo ntiyari agikeneye kubona isura ye no kumva ijwi rye. Yaratunguwe, mbere yuko agira icyo avuga, ahita amukupa kuri telephone. Atangira kurira inshuti ze ari nako zimwihanganisha.
Umugabo asoza avuga ko, Leya na Dawidi baje iwe bagakusanya ikintu cyose cyari icya Elize kuri uwo mugoroba ariko ntibagire ikintu bamubwira, ibyatumye atamenya impamvu yateye Elize kumusiga.
Avuga kandi ko n'ababyeyi be batazi impamvu, ariko bavuze ko bari guteganya kuzamuganiriza igihe bazaba babonye uburyo, bakamenya ikibyihishe inyuma.
TANGA IGITECYEREZO