Yifashishije imodoka ye, Briton yabashije kugera mu gihugu cya Uganda avuye mu Bwongereza, bitamusabye ko akoresha indege nk’uko abandi basanzwe babigenza.
Umugabo witwa Briton Malkit Rooprai nyuma yo guparika imodoka muri Uganda muri Mata 2023, yatangaje ko ahageze avuye mu Bwongereza n'imodoka, aho yahagurutse mu Bwongereza mu Ukwakira, ku wa 6, 2022. Ibyamusabye gutwara imodoka amezi atandatu yose atanyuze mu ndege.
Rooprai avuga ko polisi n'abandi bashinzwe umutekano batigeze bamubangamira muri urwo rugendo rwe igihe yabaga ari mu muhanda atwaye, usibye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo no mu gihugu cy'u Rwanda, ahantu avuga ko batwara banyura iburyo.
Nk'uko tubikesha ikinyamakuru Monitor cyo muri Uganda, uyu mugabo uturuka mu Bwongereza urangwa n'amatsiko menshi, yamaze amezi atandatu yitwariye imodoka ye kuva ku mugabane w'i Burayi kugera muri Africa y'iburasirazuba, aho yanyuze mu bihugu bisaga mirongo itatu kugera ageze i Bugande.
Malkit Rooprai, ukabakaba imyaka 63 ukora nk'umujyanama ku makuru y'urujya n'uruza hagati y'u Bwongereza na Kenya (Kenyan-British data migration consultant), yavuze ko yavuye mu Bwongereza mu Ukwakira, kuwa 6, 2022- atwaye imodoka yo mu bwoko bwa 'Toyota Land Cruiser', Noneho akaba yarageze muri Africa y'Iburasirazuba ukwezi gushize.
Kuva yagera muri iki gihugu cy'u Bugande, Roopari avuga ko amaze gusura ahantu nyaburanga hatandukanye, harimo: parike y'igihugu ya Bwindi aho yageze ku musozi ubamo ingagi, umugi wa Jinja, isumo rya Sipi n'ibindi.
Kuva i Burayi, yatwaye anyuze muri Ghana, Angola, Gambia, Senegal, Zambia, Sierra Leone, Mauritania, Namibia, Tanzania, Repubulica Iharanira Demokarasi ya Congo, Africa y'Epfo, u Rwanda, Kenya n'ibindi.
Nk'uko akomeza abitangaza ariko, ngo hari aho yifashishije ubwato butwara abantu n'imodoka n'imitwaro (ferry). Harimo nk'igihe yambukiranyaga igihugu cy'u Bufaransa, Portugal na Morocco ariko intego ari ukuzaruhuka ashyitse muri Uganda. Avuga ko yabikoze ashaka kuvumbura ibitarigeze bigeragezwa n'undi muntu wese.
Akomeza avuga kandi ko igihe yari afite imyaka irindwi, ubwo hari mu 1967, Ababyeyi be batumiwe muri Uganda mu birori by'ubukwe bw'umwe mu bari bagize umuryango we, aho bamujyanye, akaba yarakomezaga kureba amafoto, inzibutso zikamuguma mu mutwe kugeza yifuje kongera gusubirayo.
Yakomeje gusoma igitabo no kumva byinshi ku mateka y'uruganda rw'isukari rwa Kakira, uruganda yari yarasuye akiri muto ubwo we n'ababyeyi be bazaga muri Uganda, akomeza yibuka ahantu yabonaga hahinze ibisheke ndetse n'amafoto bahafatiye kera, niko kuhakumbura.
Rooprai avuga ko igihe yari arimo gutwarira iruhande rw'umuhanda wa gale ya moshi wa Jinja-Iganga, yabonye icyapa cya rwa ruganda rwa Kakira, ahita yishyura ngo abashe kurusura.
Kuri urwo ruganda rw'isukari rwa Kakira ruherereye mu burasirazuba bwa Uganda, yakiriwe neza n'umuyobozi w'ibikorwa by'arwo (Managing Director) witwa Mayur Madhvani. Ibintu yishimiye cyane.
Rooprai avuga ko mu gihe yari mu rugendo, imodoka ye yari iriho ibyuma bya satelite byoroshya itumanaho, byari byoroshye kubonwa n'inzego z'umutekano ndetse byamufashaga kuganira n'umuryango we ndetse bagakurikirana n'uko urugendo rwe rukomeje kugenda.
Inkuru ya Monitor ivuga ko yatwaraga byibuze ibirometero 350 buri munsi, igihe bwamwiriragaho ntaho gucumbika abona hafi aho, yaparikaga hafi y'iduka ku muhanda akarara aho. Avuga ko yabonye Africa yarateye imbere ndetse ifite n'umutungo kamere n'ahantu henshi heza nyaburanga bitandukanye n'ibihugu byo mu burengerazuba bw'isi.
TANGA IGITECYEREZO