Umusore yafashe umukunzi we amuca inyuma, aho kumutura umujinya, afata 'selfie' amushyira ku karubanda.
Mu gihe abandi bafashe abakunzi babo cyangwa abo bashakanye babaca inyuma babatura umujinya, uyu musore we yahisemo kwifata selifi (selfie) ari mbere y'umukunzi we n'uwari waje kumuca inyuma ngo abashyire ku karubanda.
Mu gihe Dustin Holloway yagarukaga mu rugo, yahasanze umushyitsi mubi, yasanze umukunzi we aryamanye n'undi mugabo basinziriye. Niko guhitamo gutuza, yirinda kubatura umujinya, ahubwo ahitamo kubafotora akabashyira ku karubanda.
Niko kwifata selfie bagaragaramo inyuma ye basinziriye. Uyu mugabo wo muri Texas akora mu ruganda rwo kubaka. Igituma agenda imihanda yose akava iwaho akerekeza muri Louisiana, gusa nyuma akaza kugaruka imuhira.
Uyu mugabo w'imyaka 23 yasigaga umukunzi we mu nzu ye. Ariko mu minsi mike ishize, yaje kubona ibintu yaketse ko ari filime arimo kureba, cyane ko atari abyiteze. Ryari ijoro rimwe, ubwo yasangaga umukunzi we yimariyemo kugeza naho batangira kubana mu nzu imwe, aryamanye n'undi mugabo mu buriri basinziriye.
Abantu benshi ubanza batakwemeranya nibyo Holloway yahise akorera hano. Holloway abinyujije kuri Facebook yavuzeko yahise agira ibitekerezo byinshi akibona umugabo aryamye iruhande rw'umukunzi we.
Holloway akomeza avuga ko yabanje kugerageza kumukangura ariko umukobwa kubera gusinda biramwangira. Ngo iyo aza gukanguka, yari kumubaza impamvu yabikoze. Yongera atebya ati: "Nari ngiye kumubaza ibyo kurya bya mugitondo akunda".
Ariko kubera kunywa amayoga menshi, umukobwa yari yasinziranye intege nke ku buryo atashoboraga kubyuka byoroshye. Ni ko kwigira inama y'ikindi kintu yakora.
Uyu mwubatsi yafunguye telefone ye bucece, ajya kuri camera maze atangira gufotora umukunzi we aryamanye n'uwo mugabo ariko harimo isura ye, bimwe byitwa gufata selfie, Holloway arangije ashyira aya mafoto ku mbuga nkoranyambaga.
Nk'uko The Sun ibitangaza, yahise agira igitekerezo cyo kubashyira ku karubanda. Maze yandika munsi y'amafoto, ati:"Iyo uje mu rugo ugasanga uwo wihebeye aryamanye n'umugabo mu buriri bwawe".
Halloway yavuze ko abagabo beza baba bakwiye abagore beza, maze niko gukomeza gukwirakwiza ayo mafoto no ku zindi mbuga harimo na Facebook, aho yarebwe, agasangizwa ndetse akandikwaho ibitekerezo by'abantu ibihumbi.
Abantu babonye ayo mafoto, abenshi bashimiye Holloway ku gikorwa cy'ubutwari yagaragaje, bakurikije uko bumva abantu bakunze kwitwara nyuma yo gufata ababo babaca inyuma.
Umwe yavuze ko yitwaye kigabo, yongeraho kumuhumuriza, ati: "Nzi ko umunsi umwe uzabona ugukwiriye". Undi mugore yakomeje Holloway amubwira ko atari we wenyine, dore ko ngo na we yafashe umugabo we n'undi mugore. Yanditse ko yahise yimanukira maze ajya hasi mu gikoni ategura icyayi arinywera.
Holloway yakomoje kubatanze ibitekerezo, avuga ko nta mpamvu yo kubangamira abantu basinziriye, ngo byari kuba ari bibi. Akomeza avuga ko kuba umuntu mwiza ariyo nzira iboneye. Avuka kandi ko biba byiza iyo wakiriye ko ibyawe byanyazwe cyane ko aba atari wowe wa mbere bibayeho. Gusa we yahisemo kubyereka isi yose.
Source: Usa Daily Brief
TANGA IGITECYEREZO