RFL
Kigali

Kiyovu Sports yavuye i Musanze gisirikare

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/05/2023 18:34
0


Kiyovu Sports yari yatezwe iminsi, yatsinze Musanze FC igitego kimwe ku busa, iva i Musanze nta n'umwe uyitambitse.



Wari umukino wari wavuzwe na benshi kuva mbere, aho Musanze FC yari yakoze buri kimwe harimo no guhindurira umutoza abakinnyi babanza mu kibuga. 

Kiyovu Sports yagiye muri uyu mukino ibizi ko umwaka ushize w'imikino umunsi nk'uyu yari yanganyije na Etoile, biri no mu byatumye ibura igikombe cya shampiyona.

Kiyovu Sports, ibyayo ntabwo byatinze, kuko umukino watangiye nta kuzuyaza, ihita itsinda igitego ku munota wa mbere cyatsinzwe na Nshimirimana Ismael.

Igice cya mbere cyarangiye nta zindi mpinduka zibaye, ndetse abakinnyi hafi ya bose ba Kiyovu Sports bakinaga nk'abantu bamenyereye ikibuga cy'ibyatsi.

Mu gice cya kabiri, Musanze FC yaje ishaka kwishyura igitego kuko yabonaga byose bigishoboka, gusa ubwugarizi bwa Kiyovu Sports bukomeza kuba ibamba. 

Kiyovu Sports yageze aho ifata umwanzuro wo kugarira burundu, ndetse biza kubahira kuko umukino warangiye igite igitego kimwe ku busa bwa Musanze FC.

Kiyovu Sports yakomeje kuba iya mbere n'amanota 60, APR FC ku mwanya wa kabiri n'amanota 57, Rayon Sports n'amanota 55.


Abafana ba Kiyovu Sports ntabwo bikoraho 

Kiyovu Sports yahanyanyaje kugera ibonye amanota atatu 

Nshimiyimana Imail yafashije Kiyovu Sports kuva i Musanze 



Abakinnyi Musanze FC yabanje mu kibuga

Abakinnyi Kiyovu Sports yakoresheje ku mukino 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND