Kiyovu Sports yari yatezwe iminsi, yatsinze Musanze FC igitego kimwe ku busa, iva i Musanze nta n'umwe uyitambitse.
Wari umukino wari wavuzwe na benshi kuva mbere, aho Musanze FC yari yakoze buri kimwe harimo no guhindurira umutoza abakinnyi babanza mu kibuga.
Kiyovu Sports yagiye
muri uyu mukino ibizi ko umwaka ushize w'imikino umunsi nk'uyu yari yanganyije
na Etoile, biri no mu byatumye ibura igikombe cya shampiyona.
Kiyovu
Sports, ibyayo ntabwo byatinze, kuko umukino watangiye nta kuzuyaza, ihita
itsinda igitego ku munota wa mbere cyatsinzwe na Nshimirimana Ismael.
Igice
cya mbere cyarangiye nta zindi mpinduka zibaye, ndetse abakinnyi hafi ya bose ba Kiyovu Sports bakinaga nk'abantu bamenyereye ikibuga cy'ibyatsi.
Mu gice cya kabiri, Musanze FC yaje ishaka kwishyura igitego kuko yabonaga byose bigishoboka, gusa ubwugarizi bwa Kiyovu Sports bukomeza kuba ibamba.
Kiyovu
Sports yageze aho ifata umwanzuro wo kugarira burundu, ndetse biza kubahira
kuko umukino warangiye igite igitego kimwe ku busa bwa Musanze FC.
Kiyovu
Sports yakomeje kuba iya mbere n'amanota 60, APR FC ku mwanya wa kabiri
n'amanota 57, Rayon Sports n'amanota 55.
Abafana ba Kiyovu Sports ntabwo bikoraho
Kiyovu Sports yahanyanyaje kugera ibonye amanota atatu
Nshimiyimana Imail yafashije Kiyovu Sports kuva i Musanze
Abakinnyi Musanze FC yabanje mu kibuga
Abakinnyi Kiyovu Sports yakoresheje ku mukino
TANGA IGITECYEREZO