Basketball: Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yageze muri Israel mu gushaka itike y'igikombe cy’isi

Imikino - 05/05/2023 10:04 PM
Share:

Umwanditsi:

Basketball: Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yageze muri Israel mu gushaka itike y'igikombe cy’isi

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Basketball y’abakina ari batatu iri kubarizwa muri Israel mu gushaka itike y’igikombe cy’isi, iteganyijwe tariki 6-7 Gicurasi 2023.

Kuri uyu wa Gatanu ni bwo aba basore bari basesekaye mu mujyi wa Yeruzaremu. Ni nyuma y'uko bahagurutse i Kigali ku munsi w’ejo.

Umutoza w’ikipe y’igihugu, Mutokambali Moise, yazamukanye abakinnyi bane. Abo ni Ngabonziza Patrick, Nshobozwabyosenumukiza Jeaan Jaques Wilison, Turatsinze Olivier ndetse na Hagumintwari steven.

Itsinda u Rwanda ruherereyemo ni irya kabiri ririmo u Bushinwa na Slovenie. Slovenie yaje isimbura ibirwa bya Trinite-et-Tobago, aba bikuye mu irushanwa ku munota wa nyuma.

Iki gikombe cy’isi kizabera i Vienne mu matariki ya 30 Gicurasi kugeza ku itariki 6 Kamena.


Nshobozwabyosenumukiza Jean Jaques Wilson 



Umutoza Mutokambali Möise


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...