RFL
Kigali

Korali Abagenzi basohoye indirimbo "Urukundo" banakomoza ku mishinga bafitanye na Papi Clever-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/05/2023 17:41
0


Korali Abagenzi ibarizwa mu Itorero rya ADEPR Maranyundo muri Paruwasi ya Nyamata, yashyize hanze indirimbo nshya "Urukundo" inakomoza ku mishinga ifitanye na Papi Clever uri mu baramyi bakunzwe cyane mu Rwanda.



Korali Abagenzi imaze imyaka 22 mu murimo w'Ivugabutumwa mu ndirimbo kuko yavutse mu 2001. Ni korali ya Gatatu (3) mu itorero rya ADEPR Maranyundo, ikaba yarakoze ingendo zitandukanye z’ivugabutumwe hirya no hino mu gihugu. Ifite Album Ebyiri (2).

Ubu bashyize hanze indirimbo ya 7 y'amashusho bise "Urukundo" iri kuri Album yabo ya mbere y'amashusho. Ni indirimbo ivuga ku rukundo rutari urw'uburyarya.

Aba baririmbyi b'i Nyamata mu Burasirazuba bw'u Rwanda, ubwo baganiraga na inyaRwanda, bavuze ko ubutumwa buri muri iyi ndirimbo yabo babugenera abatuye Isi bose. Bati "Turabugenera abanyarwanda bose ndetse n'isi yose muri rusange".

Batangaje ko umwihariko w'iyi album yabo bari gukorera amashusho ari uko "ubutumwa burimo bubwirwa abakiriye Yesu nk'Umwami n'Umukiza n'abataramwakira nabo bakisangamo kuko kugira urukundo biratureba twese".

Korali Abagenzi ifite imishinga inyuranye harimo kugura ibyuma no gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza mu buryo bw'ibitaramo no kuzuza album yose. Nyuma yo gukorana indirimbo na Danny Mutabazi, batangaje ko bifuza kuzakorana na Papi Clever.

Perezida wa Korali Abagenzi, Venant Ndayishimiye, umaze imyaka 4 ayobora aba baririmbyi, hari imihigo yifuza kwesa ari kumwe n'iyi Korali. Yabwiye inyaRwanda ati "Imihigo numva nshaka ko twazageraho tubifashijwemo n'Imana, ni album ya mbere yabanza ikuzura".

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ibindi ahanze amaso ari ukugura ibyuma by'umwuziki kandi "byuzuye". Anavuga ko bateganya gukora ibikorwa by'ubugiraneza, bagafasha abatishoboye, bagasura abarwayi mu bitaro ndetse no mu ngo zabo n'ibindi Imana izagenda ibahishurira.

Korali Abagenzi yasohoye 'Urukundo' inateguza izindi ndirimbo nyinshi 

REBA INDIRIMBO NSHYA "URUKUNDO" YA KORALI ABAGENZI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND