Kigali

Tom Close yifurije isabukuru nziza umugore we bagiye kumarana ikinyacumi biyemeje kubana

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:3/05/2023 19:32
0


Muyombo Thomas wamamaye nka Tom Close yifurije umugore we Niyonshuti Ange Tricia isabukuru nziza.



Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga yagize ati: ”Umunsi mwiza w’amavuko mukundwa wanjye Tricia Tom Close, wabaye umugore mwiza wanjye.”

Akomeza agira ati: ”Umubyeyi mwiza ku bana bacu n’umujyanama mwiza kuri twe. Imana iguhe umugisha, iguhe kuramba maze uzabone abuzukuru b’abana bawe ndagukunda.”

Tricia na Tom Close basezeranye kubana akaramata mu Ugushyingo 2013, bakaba bafitanye abana 5 barimo bane bamaze kubyarana n'undi umwe biyemeje kubera umubyeyi.

Tom Close kuri ubu ari mu myiteguro yo gushyira hanze Album ya 8 yise ‘Essence’, izajya hanze kuwa 05 Gicurasi 2023 nyuma y’iminsi itari micye nta ndirimbo ashyira hanze.

Hirya y’umuziki, Tom Close ari mu nzobere mu birebana n’ubuzima ndetse ni Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutanga amaraso muri RBC.

Tom Close yifurije isabukuru y'amavuko nziza umugore we Ange TriciaTom Close na Tricia bagiye kumara imyaka igera ku icumi babana nk'umugabo n'umugoreTricia Tom Close ari mu bari n'abategarugori bakurikirwa n'abatagira ingano






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND