Kigali

Abanyamahanga ba Rayon Sports, bahagaritse urugendo rwa Police FC - AMAFOTO -VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:3/05/2023 14:38
1


Rayon Sports yatsinze Police FC ibitego 3-2 ihita ibona itike ya 1/2 cy'igikombe cy'amahoro kubiteranyo by'ibitego 6-4.



Wari umukino wo kwishyura wa 1/4 cy'igikombe cy'amahoro, umukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium.

Uyu mukino wagiye kuba Rayon Sports ifite impamba y'igitego kimwe (1), kuko mu mukino ubanza nabwo yari yatsinze Police FC ibitego 3-2. 

Rayon Sports ibonye itike ya 1/2, aho izahura na Mukura yageze muri 1/2 itsinze Musanze FC. 

UKO UMUKINO WAGENZE:

90+5' Umukino urarangiye

Umukino wahuzaga ikipe ya Rayon Sports na Police FC, ururangiye ari ibitego 3 bya Rayon Sports kuri 2 bya Police FC.

90+1 igitego cya Police FC.

Kayitaba  Bosco yatsinze igitego ku mupira yateye n'amano, umupira Hategekimana ntayimenya aho umupira uciye.

90" Iminota 5 y'inyongera

Umusifuzi yongeyeho iminota 5' y'inyongera, Police FC yagombaga guhigiramo ubuzima.

87" Rayon Sports yongeye gukora impinduka.

Mitima yinjiye mu kibuga Ojera avamo

Rayon Sports yatangiye kwizera itike ya 1/2, aho igomba gusanga Mukura 

80" Police FC yakoze impinduka

Savio Nshuti, Danny Usengimana na Ruhumuriza Patrick bavuye mu kibuga, hinjira Shema, Ntwari Evode na Kayitaba Bosco

77" Gusimbuza ku ruhande rwa Rayon Sports

Luvumbu na Onana bavuye mu kibuga, Ndekwe Felix na Tuyisenge Arsene barinjira

70 igitego cya Rayon Sports

Nyuma y'iminota ine gusa Police FC yabonye igitego, Onana yahise yongera aca umugongo ikipe ya Police FC atsinda igitego cya gatatu ku mupira yatereye kure ukubita igiti cy'izamu uruhukira mu izamu.

66" Igitego cya Police FC 

Police FC itsinze igitego cya mbere gitsinzwe na Hakizimana Muhadjiri urambitse ba myugariro hasi, ashota ishoti rikomeye umupira uruhukira mu izamu

57" Kufura ya Police FC yatewe na Muhadjiri, ariko ntiyagira icyo itanga, kuko umupira wakuwemo na Rwatubyaye Abdul

50" Police FC iri mu buzima bugoye ndetse iri kurushwa cyane. Abakinnyi nka Ojera, Luvumbu na Onana, bari guhererekanya cyane ndetse Police FC gusoma umukino byanze.

47" Igitego cya Rayon Sports

Ojera ntabwo ahagarara 

Rayon Sports yabonye igitego cya kabiri kibonetse kuri Penariti itewe neza na Onana ku ikosa ryari rikorewe Ojera wagoye Police FC cyane.

46" Penariti ya Rayon Sports igiye guterwa na Onana

45" Igice cya kabiri kiratangiye

45" Igice cya mbere kirarangiye.

Amakipe yombi yagiye kuruhuka nyuma y'iminota 45, y'igice cya mbere, Rayon Sports ikaba igiye ariyo iri imbere, nyuma y'igitego yatsinze ku munota wa 35'.

Ojera yagoye cyane abakinnyi ba Police FC 



44" Abakinnyi batangiye guteza imvururu, Luvumbu na Mussa Omar babahaye ikarita y'umuhondo, nyuma yo gushyamirana

Mashami Vicent yongeye akora amakosa, akinisha Danny Usengimana ndetse na Hakizimana Muhadjiri, kandi bari hasi cyane ntacyo bari gufasha mu gice kigana imbere.

40" Rayon Sports irongeye ihusha igitego ku mupira nabwo wari utanzwe na Luvumbu, awuhereza Musa Esenu, nabwo wananiwe gutereka mu izamu, umupira awuhuriraho na Kwizera Janvier.

35" Igitego cya Rayon Sports

Rayon Sports ibonye igitego cya mbere gitsinzwe na Luvumbu, ku mupira yari akatiwe na Ojera wari umaze gucenga Rurangwa Mose agakumbagara.

28" Kwizera Janvier aryamye hasi nyuma yo gufata umupira akagongana na Esenu.

26" Didier Junior ukinira Rayon Sports, yagize ikibazo cy'imvune babaye bamushyize hanze, gusa ahise agaruka.

Umunyezamu Kwizera Janvier, Hakizimana Muhadjiri na Danny Usengimana, nibo bakinnyi ba Police FC batabanje mu kibuga mu mukino ubanza. Ni mu gihe kuri Rayon Sports bose uko bari mu kibuga ariko bagarutse.

Kigali Pele stadium, abafana bagerageje kuyinjiramo, byumwihariko mu gice kidahenze ahishyuzwa ibihumbi bibiri.

18" Hakizimana Muhadjiri arimo gutakaza imipira myinshi ku makosa ye ndetse buru gushyira ikipe mu kaga

13" Rayon Sports ihushije igitego ku mupira utewe na Ojera, Kwizera Janvier umupira awukuramo awurutse, arongera arawufata

07" amakipe yose ari gukina umupira wuhuta ndetse bari gucungana ku shisho buri kipe itungiye ku ikosa indi yakora

02" Police FC ihushije igitego cya mbere ku mupira wari ukaswe na Savio ariko habura umuntu utereka mu izamu

Abakinnyi 11 Police FC yabanje mu kibuga 

 Kwizera Janvier

Ruhumuriza Patrick

Rutanga Eric

Rurangwa Mose

Mussa Omar

Ntirushwa Aime

Nsabimana Eric

Nshuti Savio

Muhadjiri Hakizimana

Mugisha Didier

Usengimana Danny

Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga

Hategekimana Bonheur

Rwatubyaye Abdul

Ndizeye Samuel

Mucyo Didier Junior

Ganijuru Elie

Raphael Osaluwe

Ngendahimana Eric

Luvumbu Heritier Nzinga

Musa Esenu

Ojera Joackiam

Esomba Onana15:00" umukino uratangiye

Rayon Sports niyo itangije umukino nk'ikipe yakiriye

14:58" kuko FERWAFA yabitangaje, habayeho umunota wo kwifatanya n'abantu bahuye n'ikiza cy'amazi kimaze guhitana abasaga 105

14:55" amakipe yombi yinjiye mu kibuga, Rayon Sports yambaye imyenda yayo y'umweru n'ubururu, mu gihe Police FC yambaye imyenda itukura irimo utubara twa Orange.

Umukino ubanza wabaye tariki 26 Mata 2023, ubera kuri sitade y'Akarere ka Muhanga, urangira Rayon Sports itsinze Police FC ibitego 2-1.

Uyu niwo mukino wa mbere Rayon Sports igiye gukina kuri Kigali Pele Stadium kuva yavugururwa. Ni mu gihe Police FC ari ku nshuro ya gatatu igiye ku hakinira.

Umukino ubanza wagoye ikipe ya Police FC kuko yatsinzwe ibitego 3 hakiri kare, ariko iza kwishyuramo ibitego 2.

Abakinnyi bo kwitega

">

Ku ruhande rwa Police FC, Mugisha Didier watsinze ibitego 2 mu mukino ubanza, ni umwe mu bakinnyi bo kwitega muri uyu mukino. Didier amaze gutsinda amakipe arimo APR FC na Rayon Sports, bisaba ko muri uyu mukino ba myugariro ba Rayon Sports bagomba kwitonda.

Police FC igomba kwitondera Onana kuko uyu musore usibye no mu gikombe cy'Amahoro no muri shampiyona ni umwe mu bakinnyi bakomeye ndetse banagoye kuba wafata iminota 90.

">

">

Police FC nk'ikipe yasuye, irambara umutuku

Rihungu ashobora kugaruka mu izamu rya Police






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MANIRIHO ERIZE1 year ago
    NKUNDAREYOCYANEREYOKUMUTIMAHEJURU IGIKOMBEMUKABATIKAREYOCYASHAMPIYONANICYAMAHORO



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND