Itsinda ry’abagore b’abanyamafaranga ‘Kigali Boss Babes’ ryakuruye impaka nyuma y’uko batangaje ko bihurije hamwe! Abatanga ibitekerezo bashingira ku kwibaza aho aba bagore bakuye amafaranga atuma buri gihe bagaragara mu buzima buhenze.
N’ubwo iri
tsinda ryihariye murandasi muri iki gihe, ariko hari andi matsinda ahuriyemo
abagore mu Rwanda bamenyekanye nyuma bakihuriza, kandi bigatanga umusaruro
ushingiye ku bikorwa buri rimwe ryahisemo gukora mu kwiteza imbere.
InyaRwanda
iritsa cyane ku matsinda atanu ari mu ruhando rw’imyigadaduro. Impuzandengo y’aya
matsinda ahuriye ku kuba ataramara nibura imyaka ine, ni mu gihe irindi tsinda
twashyize ku mwanya wa gatanu duhurijemo abiri, ryamaze gusenyuka.
Aya matsinda
kandi ahuriye ku kugira abagore b’ibizungerezi, bituma buri wese abahozaho
ijisho yibaza ku buzima bwabo. Imbuga nkoranyambaga zabo zirakura uko bucyeye n’uko
bwije.
1. Kigali Boss Babes
Ku rukuta
rw’abo rwa Twitter bafunguye mu Ntangiriro za Mata 2023, banditseho bagira bati
“Amafaranga ni umwami, kandi natwe turi abamikazi.”
Mu bimeze
nk’ikivugo cy’abo, bumvikanisha ko kwirengagiza gukorera amafaranga
bitakuzanira umunezero.
Ni itsinda
ryagarutsweho cyane mu ntangiriro z’iki cyumweru nyuma y’uko abagore
b’abanyamafaranga batangaje ko bihurije hamwe mu ihuriro bise ‘Kigali Boss
Babes’.
Basohoye
amashusho abagaragaza ubwo bahuraga bagashyira akadomo ku mushinga wo kwihuriza
hamwe, ariko ntibavuga imishinga bashyize imbere.
Amakuru
avuga ko bagiye kujya bakora ibiganiro bigaruka ku buzima bw’abo ‘Reality TV
Show’, kandi bagakorana mu bijyanye n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Iri tsinda
cyangwa se iri huriro rigizwe na Ambasaderi Isimbi Alliance [Alliah Cool], umunyamideri
Gashema Sylvie, umwerekanamideri Christella, Rwiyemezamirimo Camilla Yvette,
umukinnyi wa Filime Queen Douche uzwi no ku mbuga nkoranyambaga ndetse na rwiyemezamirimo
Isimbi wabaye n’Umunyamideri.
Gashema
Slyvie ni umwe mu bagore b’abanyamideri binyuze mu bucuruzi bw’imyambaro y’abagore
n’ibitenge bihenze bizwi nka “Bazi” aho yashinze ikigo “Bazin Deluxe by
Slyvie”.
Camille
Yvette [Camilles Yvette] afite yashinze ikigo “Camille Investment Ltd” gikora
ishoramari mu bijyanye no gutegura ibitaramo n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi.
Isimbi Vestine
Muragijimana ni munyamideri washoye imari mu birungo by’ubwiza abinyujije mu
kigo “Isimbi Cosmetics & Imports Ltd.
Danis Christelle
Igeno Uwase [Christella] ni umwe mu bakobwa mu Rwanda bishyurwa agatubutse
binyuze mu mashusho y’indirimbo y’abahanzi batandukanye barimo Bruce Melodie, Davis
n’abandi.
Queen Douce,
ni umwe mu bakinnyi ba filime bagezweho muri sinema nyarwanda kandi bakunzwe ku
mbuga nkoranyambaga kubera ikimero gikurura imitima ya benshi.
Isimbi Alliance ni umwe mu bagore bazwi muri sinema y’u Rwanda kuri ubu uyu mugore amaze kwinjira ku isoko rya Nigeria aho yatangiye kugurisha filime yanditse izindi zigakinwa.
2.Mackenzies
Ku wa 27
Gashyantare 2022, Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda 20220 yahaye ikiganiro
cyihariye InyaRwanda, aho yavuzemo birambuye ibiteye amatsiko kuri we, amavu
n’amavuko y’ihuriro Mackenzies ahuriyemo n’abavandimwe be n’ibindi.
Muri icyo
gihe yavuze ko iri huriro cyangwa se iri tsinda, baritangije nyuma yo kugira
igitekerezo bashingiye ku kuntu idirishya ry’iwabo mu rugo ryarasagaho ‘izuba
ryiza cyane’ bikaborohera mu gufata amashusho n’amafoto, babona ko bajya bakayasakaza
ku mbuga nkoranyambaga.
Uyu mukobwa
yavuze ko amashusho ya mbere basohoye yishimiwe n’abarimo umuhanzi
w'umunya-Nigeria Mr Eazi wababwiye ko ‘bakora ibintu byiza’.
Nishimwe
yavuze ko ibi byabanjirijwe no gushinga itsinda rihanga imideli ariko baza
gusanga nta musaruro bitanga.
Yavuze ko
kuva batangiye kwifata aya mashusho abantu batangira kubavugisha babasaba ko
babafasha mu bijyanye no kubamamariza ibikorwa bitandukanye.
Gukorana
n’iri tsinda ry’abavandimwe be biri mu byatumye anashyigikirwa muri iri
rushanwa rya Miss Rwanda 2020.
Yavuze ko
kwifata aya mashusho byatumye bamenyekanya ndetse bamwe barabegera babasa ko
batangira kujya bakorana mu buryo bwo kubamamariza ndetse ngo bamaze
kubisaruramo menshi. Ati “Twifataga amashusho twumva ari ibintu bisanzwe tugera
aho ngaho tubibyaza umusaruro.”
Twatangiye
dukora aka-video kamwe karakundwa dukora tubiri turakundwa noneho abantu benshi
bakaza badusaba mudufashe mu kwamamaza natwe tubibonamo umusaruro. Turakomeza
turakora kandi tuninjiza bikadufasha cyane.”
Iri tsinda
rigizwe na Nishimwe Naomie, Uwase Kethia na Iradukunda Brenda baravukana mu nda
imwe. Ni mu gihe Uwineza Kelly ari nyirasenge w’aba bakobwa (avukana na se
wabo) n’aho Uwase Pamela Loana ni mubyara wabo.
Baherutse gutanga abageni:
Ku wa 15
Ukuboza 2022, Pamella Loana yakoze ubukwe n’umukunzi we Martin Carlos Mwizerwa
nyuma y’igihe cyari gishize bari mu munyenga w’urukundo.
Ibirori
by’aba bombi byabereye Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo ahazwi nko kuri
Romantic Garden ku Gisozi.
Ku wa 24
Werurwe 2023, Uwineza Kelly wo mu itsinda Mackenzie akaba Nyirasenge wa Miss
Nishimwe Naomie yakoze ubukwe n’umukunzi we Lt Nsengiyumva David ukinira APR
BBC.
Ni ubukwe
bwitabiriwe na Perezida Paul Kagame n’abo mu muryango we. Lt Ian Kagame yari mu
basore bambaye Lt David Nsengiyumva.
Umuhanzi
Jule Sentore yasusurukije ubu bukwe bwabereye mu Intare Conference Arena. Ni mu
giheUmuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu Ngishwanama rw'Inararibonye, Tito
Rutaremara ari we wasabwe umugeni.
3.Nyampinga Foundation
Mu Ukuboza
2020. Nibwo abakobwa begukanye amakamba ya Miss Rwanda mu bitandukanye
batangaje ko bashinze umuryango bise ‘Nyampinga Foundation’ mu rwego rwo kugira
uruhare mu guhindura imibereho y’abantu banyuranye muri sosiyete.
Ni umuryango
bashinze nyuma y’uko bagiye bagarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga, binyuze
mu bikorwa buri umwe yagiye akora, uburanga n’ibindi byagiye bituma sosiyete
imutekerezaho.
Buri mukobwa
wegukanye ikamba rya Miss Rwanda, yagiye ahabwa ibihembo birimo imodoka ndetse
n’umushahara wa buri kwezi, ku buryo byagiye bimufasha mu gihe cy’igikorwa cyo
gukusanya amafaranga yaba agenewe mu kugira icyo bakora.
Iri hiruro ribarizwamo
Nishimwe Naomie, Miss Rwanda 2020, Mutesi Jolly, Miss Rwanda 2016, Kundwa
Doriane, Miss Rwanda 2015, Bwana Larry Muganwa, Akiwacu Colombe, Miss Rwanda
2014, Aurore Kayibanda, Miss Rwanda 2012 na Grace Bahati 2009.
Batangiza
iri huriro bavuze ko Nyampinga Foundation izaba ijwi ry’urubyiruko; ikore
ibikorwa bitandukanye bigamije gufasha umwana w’umukobwa gutera imbere binyuze
mu bumenyi, kwiga, imibanire n’abantu, imirire n’ibindi.
Nyuma yo
gushinga iri huriro, bahise bashyiraho igihembo cy’amadorali 1000 [992,000Frw]
ku muntu umwe uzakora igikorwa bise ‘Ubumuntu’ kigamije gukangurira abantu
kugirira neza abandi nk’indangagaciro y’urukundo ikwiye kuranga buri wese.
Nyampinga Foundation inabarizwa Lary Muganwa uri iburyo
Icyo gihe,
Miss Mutesi Jolly yabwiye InyaRwanda ko batekereje iki gikorwa kugira ngo
bakangurira abantu kwibuka bagenzi babo no kugira ubumuntu muri ibi bihe
bigoye.
Mu bindi
bikorwa aba bakobwa bakoze, harimo gutanga udupfukamunwa 1000 ku miryango
y’abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu mu rwego rwo kwirinda icyorezo
cya Covid-19, batanze Cotex ku bana b’abanyeshuri bo mu karere ka Nyanza
n’ibindi.
Kuva icyo
gihe iri huriro niryongeye kumvikana mu itangazamakuru mu bikorwa binyuranye.
4.Binyuze mu kiganiro ‘Ishya’
abanyamakuru bane barihuje
Ni bamwe mu
bagore bafite izina rikomeye mu itangazamakuru ryo mu Rwanda. Buri umwe
yakoranye cyangwa se akorana n’ibigo mu bijyanye no kubamamariza ibyo bakora.
Uburyo
bakoresha imbuga nkoranyambaga n’ibindi biri mu byatumye bigwizaho igikundiro. Abo
ni Aissa Cyiza, Cyuzuzo Jeanne d’Arc na Michèle Iradukunda na Mucyo Christella
bakora ikiganiro ‘Ishya’ kigiye kumara imyaka ibiri.
Ubwo
bizihizagasa isabukuru y’umwaka umwe wari ushize iki kiganiro gitangiye, Mucyo
Christella uri mu bakora iki kiganiro yabwiye InyaRwanda ko bishimira umusanzu
cyatanze kuri sosiyete, kiba urubuga rwiza ku rubyiniro by’umwihariko.
Ati
“Cyarakunzwe! Twagize ibitekerezo byiza, twagize abatumirwa batandukanye.
Tugira ibikorwa bitandukanye byaduhuje n’abantu ku mbuga nkoranyambaga, ntabwo
ari Youtube kuko usanga no hanze ya Youtube twari dufite ibindi twarimo ari
ugukomeza ingingo twavuzeho kuyiganiraho cyane cyane nabavuga ko urubyiruko
rwabonye abantu bisanzuraho nka bashiki babo bakuru babo bo kuganiriza.”
Uhereye ibumoso: Mucyo Christelle, Cyuzuzo, Aissa Cyiza na Iradukunda
‘Season’ ya kabiri
y’iki kiganiro cyatangiye gutambuka ku wa Gatandatu tariki 23 Nyakanga 2022
guhera saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba kuri RTV.
Aissa Cyiza
uri mu bakora iki kiganiro afite impamyabumenyi ya Kaminuza mu Bubanyi
n’Amahanga yakuye muri Kigali Independent University. Amaze imyaka 10 ari mu
rugendo rw’itangazamakuru, ubu ni umunyamakuru wa Royal Fm.
Cyuzuzo Jean
d’Arc afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Itangazamakuru
yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda. Imyaka 11 irashize ari mu itangazamakuru, aho
yakoreye Radio na Televiziyo.
Ubu, ni we
Muyobozi Mukuru wa Ishya Ltd, kandi ni umunyamakuru wa Kiss Fm mu kiganiro Kiss
Drive.
Hari kandi
Christella Mucyo ukora mu bijyanye n’imiti. Ni umwe mu bifashishijwe mu Kanama
Nkemurampaka ka Miss Supranational 2019.
Hari kandi
Michèle Iradukunda, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri muri
‘interpretation&Translation’ yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda.
Ni umunyamakuru
w’igihe kirekire w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA). Mu bihe
bitandukanye yifashishijwe mu Kanama Nkemurampaka ka Miss Rwanda.
5.The Sisters & The Blessed
The Blessed
Sisters na The Sisters, amatsinda akomeye yari agizwe n'abakobwa b'abahanga mu
miririmbire, uwavuga ko yazimiye, biragoye ko haboneka umutera ibuye. Amaze
kwibagirana neza neza.
Mu myaka
yashize, aya matsinda yari ahagaze neza cyane mu Rwanda, ndetse yari afite
urufunguzo rwafungurira umuziki nyarwanda wa Gospel umuryango winjira ku
gasongero k'amatsinda akomeye cyane ku Isi, gusa kuri ubu arasa nk'ayamaze
gusenyuka ushatse wongereho burundu bitewe n'impamvu zinyuranye.
The Sisters
ni itsinda ryari rigizwe na Aline Gahongayire, Gaby Kamanzi, Tonzi na Phanny
Wibabara. Iyo bageraga kuri stage, ibintu byahitaga bihinduka bitewe n'imbaraga
babaga bafite ziherekejwe n'ubuhanga buhanitse mu miririmbire yabo isasiwe
n'amajwi meza.
Bararirimbaga
ukagira ngo ni Abamalayika. Kuri ubu uko ari bane, buri umwe yashyize imbaraga
mu gukora umuziki ku giti cye ndetse bahagaze neza rwose dore ko buri umwe ari
mu bahanzikazi bakunzwe cyane mu Rwanda.
The Blessed
Sisters ryo ni isinda ryari rigizwe n'abakobwa batatu bavukana ari bo: Peace,
Rebecca na Dorcas. Iri tsinda ryari rikunzwe bikomeye mu gihugu by'akarusho mu
Ntara y'Iburasirazuba aho bakomoka ari naho batangiriye umuziki. Banabarizwaga
muri korali Imirasire yanditse amateka i Burasirazuba, gusa nayo magingo aya
yaburiwe irengero.
The Blessed
Sisters bamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye ziherekejwe n'umudiho n'amajwi
meza cyane, zirimo: 'Araguhamagara', 'Wahanze u Rwanda', 'Our Father' (Bayikoze
mu 2015 ari babiri gusa), n'izindi.
Nyuma y'uko
babiri mu bagize The Blessed sisters bashatse abagabo, bakajya gutura hanze y'u
Rwanda, Dorcas Ashimwe wasigaye mu Rwanda nta yandi mahitamo yari afite, aha
akaba yarahise atangira gukora umuziki ku giti cye nk'umuhanzikazi wigenga.
Icyakora iyo
uganira n'abagize iri tsinda bakubwira ko itsinda ryabo ntaho ryagiye,
bakongeraho ko Imana nibishima bazongera bakaririmbana ari batatu.
REBA HANO IKIGANIRO NISHIMWE NAOMIE ASOBANURA BYINSHI KURI MACKENZIES
TANGA IGITECYEREZO