Binyuze muri Sosiyete icuruza ibijyanye n'amashusho ya televiziyo Canal+, abatunganya ikiganiro ‘Canal Comedy Club’ bakigejeje mu Rwanda, aho bagiye guhitamo abanyarwenya b’intyoza kandi bakoresha ururimi rw’Igifaransa bazagaragara kuri iyi shene muri iki kiganiro.
Ni kimwe mu
biganiro byiza bitambuka kuri Canal+ cyatangiye gutegurwa kuva mu 2019. Cyazamuye kandi kigaragaza impano z’abanyarwenya
bakomeye muri Afurika muri iki gihe.
Abakoraga
iki kiganiro bagera mu bihugu bitandukanye bashakisha abanyarwenya batanga
icyizere muri uyu mwuga, ubundi bakagaragaza ibyo bashoboye. Banyuze muri
Burkina Faso, mu Burundi, Cameroun n’ahandi.
Umunyarwenya
Michael Sengazi uri mu bakomeye niwe wifashishijwe na ‘Canal Comedy Club’ mu guhitamo
abanyarwenya avuga ko bashobora kurenga 21, bazahagararira u Rwanda no mu bindi
bihugu.
Yabwiye
InyaRwanda ko iki kiganiro kigamije guha urubuga abo banyarwenya, kugira ngo bamenyekane.
Yavuze ko bazabanza
gukora ijonjora rizasiga hamenyekanye abazagera mu cyiciro cya nyuma. Ati
"Mbere yo kubakoresha ibyo byose, babanza kubakoresha imyitozo. Nibwo
bahise bampamagara bati wadufashije kubakoresha imyitozo tukabanza guhitamo,
rero ushatse wese araza. Rero, turi guhitamo abo tuzakorana nabo."
Michael yavuze
ko nyuma yo guhitamo abo bazakorana, bazamara icyumweru kimwe bari kureba
impano ya buri umwe, uburyo atera urwenya, uko yigaragaza imbere y'abantu ku
rubyiniro. Nyuma nibwo hazafatwa amashusho y'ibiganiro biri hagati ya bibiri na
bitatu, bizatambuka kuri Canal+.
Kuri Michael
wegukanye igikombe cya 'RFI Talent du Rire' avuga ko iyi gahunda ari nziza, kuko
"Bizadufasha kubona abanyarwenya bakoresha ururimi rw'Igifaransa
bazatangira guca kuri Canal+."
Akomeza ati
"Ni ibintu byiza biteza imbere urwenya kandi bikerekana ibihugu byose, n'indi
shusho, kwerekana y'uko hari indi shusho."
Abanyarwenya bazatoranywa, bazitabira amahugurwa bazahabwa na Michael Sengazi, azatangira kuva tariki ya 22 Mata 2023 kugera tariki ya 28 Mata 2023.
Umunyarwenya
asabwa kohereza Video iri mu gifaransa kuri numero ya Whatsapp +250 727 828 442, cyangwa kuri email baramika8@gmail.com
mbere ya tariki 22 Mata 2023.
Biteganyijwe ko abazatoranywa ari nabo bazifashishwa mu ifatwa ry’iki kiganiro cy’urwenya cya ‘Canal Comedy Club’, tariki ya 28 Mata 2023 i Kigali.
Michael Sengazi yavuze ko iki kiganiro 'Canal Comedy Club' kigamije gufasha abanyarwenya bakoresha ururimi rw’Igifaransa kumenyekana
Bamwe mu banyarwenya bagezweho muri iki gihe barimo Babu, Merci, Prince, bahawe amahirwe yo kwigaragaza kuri 'Canal Comedy Club'
'Canal Comedy Club' iri mu biganiro bikundwa cyane kuri Canal+ ahanini binyuze mu buhanga bw’abanyarwenya
batoranyijwe
TANGA IGITECYEREZO