Giribambe Joshua umaze kubaka izina nka Jowest, yifatanije n’abanyarwanda abinyujije mu ndirimbo ‘Witinya’ yakoranye n’abandi bahanzi mu gihe hibukwa ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Jowest agaruka ku ndirimbo ‘Witinya’ yahuriyemo n’abandi
bahanzi batanga icyizere mu muziki nyarwanda nka Afrique, The Nature, Fela
Music, Kenumu, Fifi Raya na Kaayi, yasobanuye uko igitekerezo cyaje.
Ati:”Nari ngiye kuyikora njyenyine ariko mu busanzwe nari mfite
gahunda yo gukorana indirimbo n’abahanzi beza bakizamuka turi mu gisekuru kimwe
hamwe n’itsinda rya Fela Music dufata umwanzuro w'uko twayigira iyo.”
Ati: ”Tuganiriza bamwe mu bo twabonaga, hafi dusanga duhuje
igitekerezo cyo gutanga ubutumwa bw’isanamutima mu gihe cyo Kwibuka Jenoside
yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi icyiza ni uko twakoze indirimbo nziza izahora
ikenerwa mu bihe byose byo Kwibuka.”
Uyu muhanzi kandi yageneye ubutumwa abanyarwanda mu gihe cyo #Kwibuka29. Yabasabye kwibuka biyubaka
kandi "tukababarira, tugasenyera umugozi umwe tukirinda amacakubiri ndetse n’ingengabitekerezo
ya Jenoside.”
Asoza agira ati: ”Dukomeze kuba hafi Abarokotse Jenoside kandi tugira uruhare mu kwigisha amateka nyayo cyane abanyamahanga bagifite ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.”
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'WITINYA' JOWEST YAHURIYEMO N'ABANDI BAHANZI MU #KWIBUKA29
TANGA IGITECYEREZO