Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana, Prosper Nkomezi, Danny Mutabazi na Serge Iyamuremye, bavuze ko umuhanzi n’urubyiruko bafite uruhare rukomeye rwo gukora ibikorwa byubaka u Rwanda rwifuzwa, no guharanira bivuye inyuma ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Imibare
igaragaza ko benshi mu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi ari urubyiruko; kandi abahanzi
benshi bifashishije ijwi ryabo rigera kure bakora ibihangano byabibye urwango,
benyegeza umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye abarenga Miliyoni imwe.
Umwe mu
bahanzi bazwi cyane mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ni Bikindi Simoni wakoze ibihangano
byashyushyaga imbaga, akabinjizamo amatwara, guhiga no kwica abatutsi. Urukiko Mpuzamahanga
Mpanabyaha (ICTR), rwamukatiye gufungwa imyaka 15.
Uyu muhanzi ‘w’urwango’
yitabye Imana ku wa 15 Ukuboza 2018, azize ‘Cancer’ ya Prostate yari
amaze igihe arwaye.
Nyuma y’uko
FPR Inkotanyi ihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, Igihugu cyongeye
gusubirana ubuzima, abahanzi bahanga bubakiye ku bumwe bw’Abanyarwanda.
Ibarura
rusange ry’abaturage n’imiturire ryakozwe mu 2022, rigaragaza ko umubare
w’urubyiruko rufite munsi y’imyaka 30 wagabanyutse, uva kuri 70,3 mu 2012 ugera
kuri 65,3% mu 2022, ndetse byitezwe ko mu 2050 bazaba bageze kuri 54.3%.
Byerekana ko urubyiruko ari bo benshi mu Rwanda.
Inzego za
Leta mu bihe bitandukanye zikangurira urubyiruko gufata inshingano, bakarinda
ibyagezweho, bagaharanira ko u Rwanda rukomeza gutemba amahoro.
Muri iki
gihe u Rwanda n’inshuti bibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi,
abahanzi Patient Bizimana, Prosper Nkomezi, Serge Iyamuremye na Danny Mutabazi
bagaragaza ko abahanzi n’urubyiruko ari bo nyambere mu kubaka igihugu kibereye
buri wese.
Umuhanzi w’indirimbo
zo kuramya ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Patient Bizimana, yabwiye
InyaRwanda ko umusanzu w’umuhanzi ari ugufatanya na bagenzi mu rugendo rwo
gusigasira ibimaze kugerwaho mu rugendo rw’iterambere no ‘guharanira ko amateka
mabi yabaye mu gihugu cyacu atazongera kubaho ukundi’.
Uyu muhanzi
wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Iyo neza’, asaba urubyiruko kumenya ko ari bo
Rwanda rw’ejo hazaza bityo bakaba nyambere mu rugamba rwo guhangana n’abahakana
bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati “Ni
ukumenya ko ari rwo Rwanda rw’ejo kandi bagahaguruka bagahangana n’abashaka gupfobya
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”
Yavuze ko
muri ibi bihe akomeza abarokotse Jenoside, asaba Imana kubahumuriza ‘kuko ariyo
itanga ihumure ryose’.
Yifashishije
ijambo riboneka mu 2Abakorinto1:4 agira ati “Imana iduhumuriza mu makuba yacu
yose kugira ngo natwe tubone uko duhumuriza abari mu makuba yose”. Ati “Twibuke,
twiyubaka.”
Mu kiganiro
na InyaRwanda, Prosper Nkomezi yavuze ko umusanzu w'umuhanzi mu gihe nk'iki cyo
Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ari
ukuririmba indirimbo z'isanamitima zifasha abantu kongera kugira ibyiringiro
by'ejo hazaza no kurushaho mu rugendo rwabo rw'ubuzima.
Ati
"Umusanzu w'umuhanzi ni ukuririmba indirimbo z'isanamitima, z'ihumure,
zihumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994."
Avuga ko
kandi abahanzi mu ngeri zinyuranye bakangurirwa gukoresha imbuga nkoranyambaga batambutsaho
'ubutumwa bw'isanamitima' kugira ngo 'turusheho guha agaciro abazize Jenoside yakorewe
Abatutsi mu 1994'.
Nkomezi
asaba urubyiruko guharanira kumenya amateka yagejeje u Rwanda mu icuraburindi, binyuze
mu kuganira n'abakuze bazi neza amateka, gusura inzibutso za Jenoside
'kugira ngo babashe guhangana n'abo bapfobya Jenoside bafite ibyo bazi kuri ayo
mateka'.
Uyu muhanzi
anakangurira urubyiruko gusoma ibitabo. Yavuze ko Jenoside ari umugambi
wateguwe kugeza ushyizwe mu bikorwa, bityo ko urubyiruko rugomba kumenya
itegurwa ryayo.
Nkomezi
yisunze ijambo ry'Imana, yashimye aho Abanyarwanda bageze biyubaka, avuga ko
hari ibyiringiro byo kugera ku iterambere rinini 'riruta iryo twagezeho muri
iyi myaka 29 ishize'.
Uyu muhanzi
uzwi mu ndirimbo nka ‘Nzayivuga’, yahumurije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Avuga ko
nk'abakristu 'dufite ibyingiro by'uko abo twabuze tuzabasanga mu ijuru tukabana'.
Danny
Mutabazi uzwi mu ndirimbo zirimo ‘Amarira y’ibyishimo’, yabwiye InyaRwanda ko
umusanzu w'umuhanzi ari 'ugukoresha ibihangano Imana idushyira ku mutima' mu
rugendo rwo komora ibikomere abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no kubahumuriza.
Anavuga ko
abahanzi bakwiriye gukoresha imbuga nkoranyambaga mu kugaragaza ukuri kw'amateka
u Rwanda rwanyuzemo.
Uyu muhanzi
avuga ko bagenzi be b’abahanzi bafite umugisha, kuko Imana yabahaye umubare
munini w'abantu bakurikira ibyo bakora, bityo bakwiriye gukoresha ijwi ryabo
rinini rigera kure mu gutanga ubutumwa bwiza.
Ati "Ni
byiza, ndetse ni umurage, ni n'imbaraga dukwiye gukoresha kugira ngo dukoreshe
ayo mahirwe Imana yaduhaye tugeza ubutumwa ku bantu benshi, tubabwira amahoro,
twimakaza urukundo, rero nabashishikariza kwimakaza ubumwe, tube umwe, dukundane...."
Mutabazi
ashishikariza urubyiruko gukoresha imbuga nkoranyambaga neza bavuga ukuri, ibyimakaza
ubumwe, ibyimakaza urukundo, barwanya ikintu icyo ari cyo cyose cyaganisha ku
moko kuko ari byo byashyize u Rwanda mu mwijima.
Uyu muhanzi
abwira buri wese gukomera muri ibi bihe, kwiringira Imana, kuko 'ariyo yakomeje
kudufata ukuboko'. Ati "Dukomeze kwizera Imana."
Umuhanzi Serge Iyamuramye ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yifashishije ijambo ry’Imana, yavuze ko Imana yabanye n’u Rwanda n’Abanyarwanda.
Avuga ko Imana ‘yaduteye iteka, iduha igihugu cyiza’. Ati “Turashimira Imana, ko uyu munsi hari aho tumaze kugera. Kandi hakomeye.”
Prosper
Nkomezi yavuze ko mu bihe nk’ibi, abahanzi n’urubyiruko bakwiriye kwifashisha imbuga
nkoranyambaga batanga ubutumwa bw’isanamitima
Patient Bizimana yavuze ko umuhanzi afite inshingano zo gusigasira ibimaze kugerwaho no gutanga ihumure yifashishije impano Imana yamuhaye
Danny Mutabazi yavuze ko umusanzu w'umuhanzi ari 'ugukoresha ibihangano Imana idushyira ku mutima'
Serge
Iyamuremye avuga ko ‘Imana yaduhaye igihugu cyiza’ bityo ni ah’umuhanzi n’urubyiruko
gusigasira ibimaze kugerwaho
TANGA IGITECYEREZO