Umuryango wa Kiyovu Sports watanze ubutumwa bw'ihumure muri ibi bihe u Rwanda rurimo, byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.
Umuryango
wa Kiyovu Sports watanze ubutumwa bw'ihumure muri ibi bihe u Rwanda rurimo, byo
kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.
U
Rwanda ruri mu minsi ijana yo kwibuka inzirakarengane z'Abatutsi zabuze ubuzima
bwabo muri Jenoside mu Rwanda muri Mata 1994. Ni ku nshuro ya 29 izi nzirakarengane zisaga
miliyoni zibukwa. Umuryango wa Kiyovu Sports ugizwe n'ubuyobozi, abakinnyi
ndetse n'abafana batanze ubutumwa bw'ihumure n'isanamitima, banavuga kubyo u Rwanda rumaze kugeraho.
Umuyobozi wa Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal yasabye abanyarwanda gusenyera umugozi umwe, mu gukomeza inkingi u Rwanda rumaze kubaka.
"Turibuka buri mwaka twibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nicyo gihe ngo duhe icyubahiro inzirakarengane zabuze ubuzima bwazo. Imyaka 29 ishize U Rwanda rugeze kuri byinshi muri buri nguni rwiyubaka kandi nk'abanyarwanda turacyakataje, turasaba abakunzi ba KIYOVU SPORTS n’aba sportifs bose guhaguruka tukarwanya ingengabitekerezo n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994."
Si umuyobozi w'ikipe gusa kuko na bamwe mu bakinnyi bagiye batanga ubutumwa bayobowe na Kapiteni Kimenyi Yves, wagize ati "Twibuka buri mwaka twibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994."
Iradukunda
Bertrand ati "Nicyo gihe, ngo duhe icyubahiro inzirakarengane zabuze ubuzima
bwazo."
Nkinzingabo
Fiston yagize ati "Imyaka 29 irashize, u Rwanda rugeze kuri byinshi, rwiyubaka muri
buri nguni.”
Serumogo
Ali Kapiteni wungirije nawe yagize ati "Turasaba abakunzi ba Kiyovu Sports
ndetse n'abasiporotifu bose, guhaguruka tukarwanya ingengabitekerezo ya
Jenoside ndetse n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”
Bienvenue
Mugenzi yavuze ko "Kwibuka abacu ni inshingano zacu kugira ngo dukore
cyane, tunakomeze kwiteza imbere, kugira ngo abacu batazagira ngo basize
ibigwari."
"Ahashize,
ni umurunga, ukomeza, ahazaza."
Noridien ati "Twibuke twiyubaka."
Minani
Hemedi umuyobozi w'abafana ba Kiyovu Sports, yavuze ko kwibuka ari uguhitamo
kw'amahitamo y'abanyarwanda. "Kwibuka ni ugushimangira amahitamo yacu
nk'abanyarwanda, no guhitamo guha icyubahiro abishwe bazira uko baremwe,
guhitamo kuzirikana amateka mabi u Rwanda rwaciyemo, no guhitamo kwiyubakira igihugu
kibereye abanyarwanda cyubakiye ku banyarwanda."
TANGA IGITECYEREZO