RFL
Kigali

#Kwibuka29: Hari urundi ruhande wasigarijwe - Apotre Mignonne yatanze ubutumwa bw'ihumure ku banyarwanda

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:8/04/2023 9:55
0


Apotre Mignonne Kabera yatanze ubutumwa bw'ihumure ku banyarwanda, muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, abizeza ko hari urundi ruhande basigarijwe n'Uwiteka.



Mu butumwa bwa Apotre Mignonne uyobora itorero rya Noble Family Church, yatangiye ahumuriza abanyarwanda muri ibi bihe bitoroshye u Rwanda n'inshuti zarwo muri rusange barimo cyo kwibuka  Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yibutsa cyane abagizweho ingaruka ko bari kumwe n'Imana.

Yifashishije ijambo ry'Imana, Apotre Mignonne yagize ati "(Imana) Niyo iduhumuriza mu makuba yacu yose, kugira ngo natwe tubashe kubona uko duhumuriza abandi mu makuba yabo."

Yongeraho ati "Niyo mpamvu nk'itorero, niyo mpamvu nka bene Data, niyo mpamvu nanone natwe twifuje kwifata n'igihugu cyacu kugira ngo dutange ihumure." Akomeza abwira u Rwanda n'abanyarwanda ati "Humura Rwanda, hari urundi ruhande wasigarijwe."

Ubutumwa Apotre Mignonne yageneye abanyarwanda by'umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabuhuje n'ijambo ry'Imana riri muri Tito 1, umurongo wa 5, agira ati "Umukozi w'Imana Pawulo yandikiye Tito ati 'icyatumye ngusiga i Kireti ni ukugira ngo usigare utunganya ibidatunganye'."

Akomeza agira ati "Hari umubabaro mwinshi ku bacu, abo twabuze ariko hari ihumure nanone ku basigaye". Ndetse ahamya ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ari imbuto z'ibyiringiro, ndetse imbuto zasigaye zitera imbaraga n'abandi bose gukomeza urugendo rwo muri iyi Isi.

Mignonne yakomeje avuga ko imyaka 29 u Rwanda rumaze rwibuka hari benshi bumva ari myinshi ariko ku muntu wabuze uwe yumva ari mu kanya. Ati "Turabizi ko nubwo mufite Imana, mufite ibyiringiro, mufite no kubabarira ariko turabizi ko mugendana agahinda, mugendana kwibuka abanyu umunsi ku munsi."

Yasoje asenga ndetse asabira abanyarwanda muri rusange ibyishimo, umugisha no guhumurizwa n'Imana by'umwihariko muri iki gihe cya Pasika mu kwibuka gupfa no kuzuka kwa Yezu, aho atubwira ati 'Ubwo yababaye abasha no gukiza abababara bose'.


Apotre Mignonne yahumirije abanyarwanda mu gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND