Kigali

Aho rikubise haroroha! Uwacungiraga umutekano Marina yamurengeje ingohi yisangira Alliah Cool

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:2/04/2023 17:00
5


Marina utari ufite umurinzi we wacungiraga umutekano Alliah Cool n’ikipe ye, yagiye yomboka kugeza ubwo ageze ahaberaga ibirori bya Rwanda International Movie Awards.



Abantu bazi Marina neza bazi ko mu busanzwe asanzwe acungirwa umutekano, ndetse akagira umurinzi umwe mu b’ibigango banagezweho muri Kigali.

Ahantu hose Marina agiye yakundaga kugaragara ari kumwe n’umurinzi rukumbi, wagaragaye acungiye umutekano Alliah Cool.

Mu ijoro ryahise tariki ya 01 Mata 2023 ubwo hatangwaga ibihembo bya Rwanda International Movie Awards, abantu babonye Marina bamubonye aza yomboka bitandukanye n’ibisanzwe.

Marina yinjiye muri ibi birori ari kumwe na Safi murumuna wa Badrama akaba ari nawe ufite The Mane mu nshingano, n’ubwo Marina aheruka kuvuga ko batandukanye.

N’ubwo byari bigoye kubona ibyicaro cyane ko nta bicazaga cyangwa ngo berekane ibyicaro bari bahari, Marina yombotse kugeza ageze mu byicaro.

Uyu murinzi niwe wari ucungiye umutekano Alliah Cool

Wibuke neza ko uyu murinzi ari we warindaga Marina by’umwihariko mu bitaramo, ibirori n’aho Marina agiye hose mu bihe bitandukanye.

Ubwo Badrama yazaga mu Rwanda kandi, Marina n’uyu wari umurinzi we ndetse na Safi bari mu bari bagiye kumutegereza ku kibuga cy’indege.

Aha yari acungiye umutekano Marina ubwo bajyaga kwakira Badrama

Ndetse icyo gihe mu mafoto yasakaye ku mbuga nkoranyambaga ubwo Marina yahoberaga Badrama bigatinda, uyu murinzi niwe wari ubagaragiye ndetse ari kureba ko ntacyabahungabanya.


Alliah yinjiye mu birori acungiwe umutekano n’uwacungiraga umutekano Marina










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kay1 year ago
    ngo ubacungira umutekano izo mayibobo se ninde ukeneye kuzihungabanyiriza umutekano muba mwifotoza ngo marina ariko nta nisoni mugira cyakoza imburamikoro zo iwacu ziruzuye
  • John Twahirwa1 year ago
    Marina konumva Alliah Cool agiye kumubabaza nukuntu mukunda kubi!
  • Kwizera samuel1 year ago
    Cyakora pe money yubahwe cyane
  • kagiraneza egide1 year ago
    aho rikubise haroroha nyine ndavuga money
  • Akimanajessi1 year ago
    Marina urarenze uzikorya nyoberwa ko urumunyarwanda urikeza



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND