Kim Kardashian yongeye gusubira kwishimira ku mucanga ahantu hakunze kugendwa n’ibyamamare bitandukanye. Ni nyuma y'uko kuwa Gatanu w'igishize, yari ku mucanga wo muri Bu muri Boston.
Kuri ubu yagaragaye yambaye
umwambaro ku mazi wo mu ibara ry’iroze [Bikin] isa n'iri mu zo inzu ye y’imideli
ya SKIMS iheruka gushyira ku isoko.
Uyu munyamideli w’imyaka 42 uri no mu batunze
agatubutse, mu mafoto yasangije abamukurikira, agaragaza uko ateye neza. Hari
kandi n'aho ari kumwe n’umutoza we Melissa Alcantra.
Kuba Kim Kardashians akunda gutemberera
ku mucanga, bamwe babifata nk'aho ari ukubera ko afite amafaranga menshi yo
gutakaza, nyamara harimo no kuba azi gutegura ibihe bye akagira
iby’akazi, umuryango no kwiyitaho.
TANGA IGITECYEREZO