RFL
Kigali

Arsenal yicariye Leeds United

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:1/04/2023 18:57
0


Ikipe ya Arsenal yandagaje Leeds United mu mukino wo ku munsi wa 29 muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bwongereza.



Ni mu mukino wabereye kuri Emirates Stadium kuri uyu wa Gatandatu saa kumi zuzuye. Arsenal yagiye mu kibuga imaze kumenya ibyavuye mu mukino ikipe bahanganiye igikombe ya Manchester City yari yakiriyemo Liverpool.

Uko umukino wagenze

Amakipe yombi yatangiye akina umukino wihuta cyane kuko mu minota 2 ya mbere buri kipe yari yamaze kugera imbere y'izamu ry'indi.

Leeds United isanzwe izwiho gusatira cyane kurusha kugarira niko n'ubundi yatangiye uyu mukino ikina ishaka gutungurana ngo itsinde igitego hakiri kare.

Abakinnyi 11 ba Arsenal babanje mu kibuga: Ramsdale, White, Holding, Gabriel Magalhães, Zinchenko, Partey, Ødegaard, Xhaka, de Jesus, Trossard na Martinelli.

Ku munota wa 10 Arsenal yagerageje uburyo bwa mbere bukomeye bwashoboraga no kuvamo igitego aho Xhaka yahinduye umupira mwiza imbere y'izamu ariko Gabriel Jesus ashyize ku mutwe umupira unyura hejuru y'izamu.

Abakinnyi 11 ba Leeds United babanje mu kibuga: Meslier, Ayling, Kristensen, Koch, Firpo, Struijk, Summerville, Aaronson, Harrison, Roca na Sinisterra.

Luis Sinisterra ukina ku ruhande rw'iburyo rwa Leeds ni we wakomeje kuzonga Arsernal bitewe n'imipira yageragezaga kwirukankana nubwo ntacyavagamo. 

Ku munota wa 20 Leeds United yabonye uburyo bwashoboraga kuvamo igitego aho Aaronson yahinduye umupira mwiza imbere y'izamu maze Magalhaes awukuraho ugenda nabi ukubita Summerville mu maso bituma abura uko ashota Ramsdale ahita awufata.

Leeds United yakomeje kwirangaraho irata uburyo bw'ibitego nk'aho Summerville yongeye kwisanga afite umupira imbere y'izamu ariko arekura ishoti ry'abana bituma umuzamu wa Arsenal yongera gutabara.

Ku munota wa 33 Arsenal yatanze ikosora kuri Leeds United aho Gabriel Jesus azamukana umupira agera mu rubuga rw'amahina acenga Ayling nawe ahita amutega.

Umusifuzi yahise atanga penariti maze kapiteni wa Arsenal Martin Odegaard ayihagaraho agiye kuyitera, ariko yisubiraho ayiha Gabriel Jesus wari wakoreweho ikosa nawe ntiyazuyaza ayitereka mu nshundura igitego cya mbere kiba kirabonetse.


Gabriel Jesus yatsinze ibitego 2 agikiruka imvune

Nyuma yo gutsinda igitego cya 1, Arsenal yakomeje kwatsa umuriro imbere y'izamu rya Leeds United nk'aho ku munota wa 40 Gabriel Jesus yarekuye umupira wihuta ashaka Leandro Trossard ariko umuzamu aza yirukanka aratabara. Igice cya mbere cyarangiye Arsenal ikiyoboye n'igitego 1-0.

Arsenal yatangiye igice cya kabiri itsinda igitego cya 2 gitsinzwe na Xhaka ku mupira wari uvuye kwa Gabriel Martinelli ahita awushota uragenda ukubita igiti cy'izamu hejuru uhita ujyamo neza. 

Abasore ba Arsenal bakomeje kunobagiza umupira ubona nta kibazo bafite, ku munota wa 55 Gabriel Jesus wakirutse imvune ameze neza, yafashe umupira awuha Leandro Trossard nawe arawumusubiza ahita atsinda igitego cya 3 gutyo.

Ku munota wa 59 Mike Arteta yakoze impinduka mu kibuga havamo Gabriel Jesus na Thomas Partey, hinjiramo Bukayo Saka na Jorginho. 

Leeds United nayo ku munota wa 64 yagombaga kubona igitego cy'impozamarira aho Harrison yari ahaye umupira mwiza Kristensen ariko awutera hejuru y'izamu kure.

Kuwa 75 ni bwo Leeds United yabonye igitego cya 1 gitsinzwe na Kristensen ku mupira yari yiherewe na Xhaka, ku munota wa 83 Bukayo Saka yazamukanye umupira awuhereza Kapiteni Martin Odegaard nawe awuzamura kwa Xhaka, ahita atsinda igitego cy'umutwe kiba icya 4 cya Arsenal.

Umukino warangiye Arsenal ariyo ikiyoboye umukino n'ibitego 4-1, kugeza ubu Arsenal ni iya mbere n'amanota 72 naho Leeds United yo iri ku mwanya wa 17 n'amanota 26 ku rutonde rw'agateganyo muri shampiyona y'u Bwongereza.










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND