RFL
Kigali

Papa Francis wamaze koroherwa arasohoka mu bitaro vuba

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:31/03/2023 19:30
0


Biteganijwe ko Papa Fransisko asohoka mu bitaro kuri uyu wa Gatandatu nyuma yo kwitabwaho n'abaganga akabasha koroherwa.



Papa Francis yajyanywe mu bitaro by’i Roma kuwa Gatatu aho yari arimo avurirwa indwara z'ubuhumekero. Nyuma yo kwitabwaho n'abaganga, ari koroherwa ndetse vuba cyane arasohoka mu bitaro nk'uko byemejwe n'Umuvugizi wa Vatikani ku mugorona w'ejo kuwa Kane.

Amakuru avuga ko Papa Francis yafashe Pizza nk'ifunguro rya ninjoro kandi akazaba ari muri Misa izabera ahitiriwe Mutagatifu Piyeri (St. Peter) kuri iki cyumweru tariki 02 Mata 2023.

Ku wa Gatanu, umuvugizi wa Vatikani, Matteo Bruni, yavuze ko Papa Francis agomba kuba ari ku kibuga ahabera Misa, mu gutangira icyumweru gitagatifu kizarangira kuri Pasika ku ya 9 Mata.

Ku wa Gatatu, Papa Francis w'imyaka 86, nibwo yinjiye mu bitaro bya Gemelli Polyclinic, aho abaganga bavuze ko afite ikibazo cy'imyanya y'ubuhumekero.

Yagize ati: “Ejo byagenze neza arimo kuroherwa", arongera ati: “Nimugoroba (wo ku wa Kane), Papa Fransisko yafashe ifunguro rya nimugoroba, arya pizza, hamwe n'abamufashaga bose muri iyi minsi ari mu bitaro”, barimo abaganga, abaforomo, abafasha n'abashinzwe umutekano ba Vatikani.

Kuri uyu wa Gatanu Papa Francis yasomye ikinyamakuru ndetse akomeza akazi ke nk'ibisanzwe nyuma yo gufata ifunguro rya mu gitondo. Bruni yavuze ko kugaruka kwa Nyirubutungane Francis i Vatikani aho atuye “biteganijwe ejo, nyuma yo kubona ibisubizo by'ibizamini byafashwe kuri uyu wa 5".

Nyuma umuvugizi yongeyeho ko urebye Papa Francis azagaruka i Vatikani ku wa Gatandatu. Biteganijwe ko Francis azaba ahari mu kibuga ahasomerwa misa kuri iki cyumweru. Ariko ntabwo yahishuye niba Papa Francis azatura igitambo cy'Ukarisitiya, umurimo muremure cyane, cyangwa niba hari undi muntu ushobora kumusomera.

Ku wa Gatatu, abaganga bari bahisemo kumuha ibitaro nyuma yo gusubira mu rugo rwe rwa Vatikani avuye guhura n'abakirisito nk'uko abigenza buri Cyumweru ku kibuga cyitiriwe St.Peter, Vatikani iza gutangaza ko yagize guhumeka nabi.

Src: ocregister.com


Umwanditsi: Nigabe Emmanuel - inyaRwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND