RFL
Kigali

Khloe Kardashian yasubije abibaza niba adakumbuye isura yavukanye mbere y'uko ayihindura

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:31/03/2023 9:32
0


Umunyamideli Khloe Kardashian wibagishije isura ye inshuro nyinshi kugira ngo abe mwiza, yasubije abamwibasira bamubaza niba adakumbuye isura ye ya kera yavukanye.



Muri iki gihe iterambere ryaje ryemerera abantu kwihinduza uko bashaka bibagishije kwa muganga bakabaha isura n'imiterere bashaka, ibyamamare ni byo byafashe iya mbere mu kugana iri terambere. Umunyamideli Khloe Kardashian ari mu bagore bibagishishe inshuro zirenga 6 kugira ngo agire ubwiza n'imiterere yifuzaga.

Khloe Kardashian ukunze kwibasirwa ku mbuga nkoranyambaga aho benshi bamugaya ko yakabije kwihindura isura ndetse ko nta n'aho ahuriye n'uko yasaga mbere, yasubije abibaza niba adakumbuye isura ye yavukanye mbere y'uko yibagisha ngo ayihindure.

Nyuma yaho yarashyize amashusho kuri konte ya instagram ye, yerekana ari iwe ari gukora siporo, hari uwahise amubaza ati: ''Ese ntukumbuye isura yawe ya kera?'' Khloe nawe ntiyatindiganije yahise asubiza ati ''Oya''.

Abatanga ibitekerezo bakomeje banamunenga bavuga ko yakabije kwihindura isura kuburyo no guseka bisigaye bimunarira bitewe n'uko iminwa ye bayongereye ikaba ifite ''Fillers' nyinshi ziyibuza kwinyeganyeza.

Uyu munyamideli ni umwe mubyamamarekazi bizwiho kuba byaribagishije (Plastic Surgery) bikihinduza imiterere. Khloe Kardashian kandi aherutse no kuvuga ko icyatumye akora ibi ari uko abantu bamugereranyaga n'abavandimwe be barimo Kim Kardashian bakavuga ko ari mubi maze agahitamo kwihinduza kugirango atere nkabo.

Umunyamideli Khloe Kardashian amaze kwihinduza isura inshura zigera kuri 6

Ku mbuga nkoranyambaga bakunze kumugarukaho cyane bitewe no kwihinduza isura kenshi

Yasubije abibaza niba adakumbuye isura ye ya kera

Khloe Kardashian mbere na nyuma yo kwihinduza isura






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND