RFL
Kigali

Bruce Melodie yatangaje ko avuye muri Kenya akoranye indirimbo na Bahati na Bien-Aimé

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:30/03/2023 14:16
0


Icyamamare mu muziki nyaRwanda Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie, yahishuye abahanzi bakoranye indirimbo ubwo yageraga muri Kenya.



Ubwo yageraga muri Kenya, Bruce Melodie yanyuzwe no kwakirwa na Bien-Aime umwe mu bagize itsinda rya Sauti Sol.

Mu kiganiro cyihariye yahaye InyaRwanda.com, Bruce Melodie yavuze ko yishimiye uburyo yakiriwe mu gihe cyose yamaze muri Kenya ahishura ko yakoranye indirimbo n’abahanzi babiri baho.

Yagize ati: ”Yego ni byo ahanini nagiye ngiye mu bikorwa by’umuziki, kandi nahavuye binakozwe nk’uko nabitekerezaga". 

Ku bigendanye n’abahanzi bakoranye indirimbo, Bruce Melodie yavuze ko ”nakoranye na Bahati ndetse na Bien-Aime”

Bruce Melodie akubutse muri Kenya mu gihe n’ubundi akomeje imyiteguro y’ibitaramo bitandukanye birimo ibya Primus bizenguruka igihugu.

Bruce Melodie watangiranye umwaka imbaraga nyinshi, hashize ukwezi asohoye indirimbo "Selebura" imaze kuzuza ibihumbi birenga 700 by’abayirebye.

Usibye ibyo kandi Bruce Melodie afite ibitaramo muri Amerika n’ibindi muri uyu mwaka, gusa akaba yabwiye InyaRwanda ko amatariki n’ibindi bazagenda babidutangariza.


Bruce Melodie agiye kuzeguruka igihugu akora ibitaramo

Ibyihariye ku muherwe Bahati wakoranye indirimbo na Bruce Melodie

Bahati ni umuririmbyi w’umunya-Kenya hari bamwe bavuga ko izina ari ryo muntu, kuko izina ryiwe risobanura ‘amahirwe’ mu giswahili.

Yavukiye muri katsiye y’abakene cyane ya Mathare muri Nairobi abura nyina afite imyaka itandatu gusa.

Nyuma yo kubura nyina, Se yahise arongora undi mugore yimukira ahandi asiga Bahati n’abo bavukana ngo birwaneho.

‘’Uba ufite inzira ebyiri. Kuba umwana wo ku muhanda cyangwa kujya mu bukozi bw’ibibi byose uba ubyemerewe kuko nta n’umwe uba ufite uhanga amaso.’’

Bahati yagerageje kubaho, agenda atoragura ibyuma bishaje ku muhanda. Ibintu asobanura nk’ibyari bigoye cyane.’


Bahati wakoranye na Bruce Melodie ni umuherwe

Nyuma yaje kubona abamufasha baramurera baramwigisha kugeza ubwo ahisemo inzira y’umuziki ari naho yaje kuririmbira indirimbo "Mama" igakundwa cyane ndetse kuri ubu akaba ari umwe mu bahanzi b’abaherwe muri East Africa.


Bien-Aime ni umwe mu bahanzi b'abahanga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND