RFL
Kigali

Rubavu: Abakora umwuga wo gufotora bahawe impanuro na Rucakabungo Pascal- AMAFOTO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:30/03/2023 14:26
1


Mu muhango wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Werurwe 2023, abakora umwuga wo gufotora baganirijwe n'umuyobozi wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Rubavu abaha umukoro, umwambaro w'akazi n'ikarita ibaranga.



Ni umuhango waranzwe n'ibyishimo no gucinya akadiho hagati y'abakora uyu mwuga ndetse n'abayobozi babo bari bishimiye guhura n'ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu mu nzego zitandukanye.

Mu ijambo ry'ibanze, Umuyobozi wa kompanyi y'abafotozi yitwa "Kivu Photography", Bamporineza Pascal, yashimiye abanyamuryango bayo, agaragaragaza ko bavuye ku izina rya ‘gafotozi’ aho birirwaga bazerera ku mazu y'abantu, ashimangira ko kugeza ubu hari aho bageze harimo no kuba bamaze kwishyira hamwe.

Aba banyamuryango ba ‘Kivu Photography’, bari basanzwe bakorera ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu bemeje ko mu mwaka wa 2020 ari bwo kompanyi yabo yafunguye imiryango bakaza gukomwa mu nkokora n'icyorezo cya COVID-19 cyazahaje igihugu n'isi muri rusange.

Bamporineza Pascal yagaragaje ko hari imbogamizi bahura nazo z'uko hari ahantu batemererwa gukorera nko kuri; Tam Tam, El Classico Beach n'ahandi, nyamara hakorera abatari abanyamwuga. Nyuma y'iri jambo, hakurikiyeho umuhango wo kwambikwa no guhabwa umwambaro mushya w'akazi ndetse n’ikarita izajya ibaranga.

Uwari umushyitsi mukuru, Rucakabungo Pascal uyobora FPR-Inkotanyi mu Karere ka Rubavu, yatangiye aganiriza abanyamuryango byinshi ku mateka yaranze u Rwanda kuva mu gihe cya gikoroni, abizeza ubufasha ndetse no gukurikirana ibibazo bamugejejeho bigashakirwa ibisubizo.

Yagize ati: "Turabikurikirana tubafashe kuko niba mukorera hamwe mufitiye igihugu akamaro, ntabwo byaba ari byiza haramutse hari abantu bagabanya ibiciro byanyu kandi bakora mu buryo butemewe n'amategeko.

Turabashimira iyi ntambwe kandi mukomeze mukorane imbaraga. Kuva uyu mwanya mukwiriye kumenya ko mufungiye abantu benshi amayira, bityo mukaba mufite umukoro wo gukomeza gukora ariko mugaharanira kuba abanyamwuga kugira ngo n’ahandi hose mugeze mujye muhagararira neza Akarere namwe ubwanyu”.

Umuyobozi w'urugaga rw’urubyiruko, Habimana Jean de Dieu nawe mu ijambo rye yagize ati: "Urubyiruko mu bihe nk'ibi, turasabwa gukora cyane, tukagera ikirenge mu cy'ababyeyi bacu banyuze mu bihe bigoye bakabyigobotora.

Turasabwa kuba ku ruhembe turasaniramo, u Rwanda rwarabohowe, nta ntambara dufite ubu twe turasabwa kurinda ibyo twagezeho kandi tukaba hano duhari koko tukarenga ibyo kubyiyitirira gusa cyangwa ngo tubivuze nk'ijambo gusa.

Rero mureke twiyubake, twubake umuryango hanyuma twubake n'igihugu cyacu. Kugeza ubu hari aho mwe mugeze, hari n'aho mwagejeje n'imiryango yanyu, ubu rero igihugu na cyo kirabakeneye".

Aba banyamuryango batumye umuyobozi wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Rubavu Rucakabungo Pascal kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda kumushimira ku bw'umutekano, bamubwira ko bifuza kuzamuhundagazaho amajwi yabo mu matora yo muri 2024, ndetse bashimira ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu kaborohereza mu kazi kabo ka buri munsi.

Umwuga wo gufotora ni umwe mu myuga ihurirwamo n’abantu benshi hano mu Rwanda gusa mu Karere ka Rubavu hagiye humvikana ikibazo cy'abakora uyu mwuga mu buryo butemewe aho bashinjwa gukorera mu kajagari nk’uko byagarutsweho.

Uru rubyiruko rugize iyi kompanyi ni 34 ni nabo bambitswe umwambaro bahabwa n’ikarita. Uyu muhango wabereye mu Karere ka Rubavu, mu Murenge wa Rubavu mu Kagari ka Byahi.


Nyuma y'umuhango bafashe ifoto y'urwibutso


Rucakabungo Pascal amaze kubambika umwambaro mushya



Umuyobozi wabo ahabwa umwambaro w'akazi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Habimana Jean de Dieu11 months ago
    Gukomeza kurushaho gukoresha umurava mu mwuga wanyu mu nanoza neza ibikorwa byanyu N.B:Kwirinda ababatobera mu mwuga wanyu.





Inyarwanda BACKGROUND