Iyi ni imwe mu nyoni zamamaye cyane mu Rwanda ndetse n’ahandi muri Afurika. Iyi nyoni irahenda bigendanye n’umurimo iba itegerejweho n’ubwo hari bamwe bayanga kubera impamvu zinyuranye.
Kimwe n’ahandi ku isi, muri Afrika haba ubwoko bwinshi bw’inyoni ariko izikundwa na benshi ni nkeya na cyane ko zidahabwa agaciro nk’izindi nyamaswa.
Kasuku ni imwe mu nyoni zizwi
na bose kandi igakundwa na benshi. Kasuku yo muri Afrika ifite ibara ry’ivu
ni nayo ihenda kurusha izindi kuko ishobora kugura igihumbi na magana atanu by’amadorali
($1500) kugeza ku $3.500 by’amadorari.
Iyi nyoni ya Kasuku ni imwe mu zigurishwa cyane ku si kuko 21% ku ijana by’izi nyoni ziragurishwa kugira ngo zororwe nk’imitako mu ngo z’abantu.
Ku isi habarurwa inyoni zo muri ubu bwoko bwa kasuku 630,000 kugeza kuri miliyoni 13. Kasuku zo muri Afurika zishobora kumara imyaka 23 iyo ziba mu ishyamba ndetse n’imyaka 60 iyo ziri ahororerwa inyamaswa.
Kasuku zo muri Afrika zigira ubwenge bwinshi bitewe n’uburyo zivuga zikanumva cyane dore ko hari indirimbo zikunda ku buryo iyo ziyumvise ziraririmba kandi zikanabyina.
Ziboneka muri Afrika y’Iburengerazuba
ndetse n’iyo hagati mu bihugu bya Uganda, Gabon, Ghana, Ivory Coast ndetse na
Cameroon.
Kasuku ya mbere yanditswe mu bitabo yanditswe mu 1402, gusa nyuma gato yahise ikorwamo ubucuruzi kugira ngo zigere henshi.
Abantu benshi bo mu Rwanda bakunze gukoresha kasuku bitewe n’uburyo yabacungiraga inzu, ikaregana igihe hagize ukora
ibitandukanye n’amategeko yo muri urwo rugo.
Izi nyoni zirahenda cyane!!
Isoko:
E-wildlife
TANGA IGITECYEREZO