RFL
Kigali

Umwana w'umuraperi Flo Rida yajyanywe mu bitaro nyuma yo kugwa hasi aturutse ku igorofa rya gatanu

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:30/03/2023 11:00
0


Zohar Dillard umwana w'umuraperi Flo Rida, yajyanywe mu bitaro nyuma yaho yakomeretse bikabije ubwo yagwaga hasi aturutse ku igorofa rya gatanu ku nyubako ndende yo mu mujyi wa Jersey City.



Umuraperi Tramar Lacel Dillard wamamaye ku izina rya Flo Rida, umwanditsi w'indirimbo unazitunganya uri mu bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, we n'umugore we Alexis Adams bari mu gahinda gakomeye nyuma yaho umwana wabo w'umuhungu ajyanywe mu bitaro kubera impanuka ikomeye yakoze.

Umwana wabo Zohar Dillard w'imyaka 6 yahanutse ku nyubako ndende yo muri Jersey City, aturutse ku igorofa rya gatanu (5th floor) yitura hasi ahita ajyanywa mu bitaro. 

Zohar umwana wa Flo Rida yituye hasi aturutse ku igorofa rya 5 ku nyubako ndende

Uyu mwana yakomeretse bikomeye ku mubiri harimo kuvunika umusaya, kuva amaraso imbere ndetse no kubabara ibihaha biturutse ku kugwa. Kuri ubu ari mu gice cyita ku barwayi b'indembe zako kanya (Intensive Care Unity) mu bitaro bikuru by'uyu mujyi wa Jersey City.

Umwana w'umuraperi Flo Rida arwariye bikomeye mu bitaro nyuma yo kugwa hasi aturutse ku nyubako ndende

Umuraperi Flo Rida wamamaye mu ndirimbo nka Whistle,Good Feeling, My House n'izindi yatangarije ikinyamakuru Hollywood Unlocked ko we n'umuryango we bahangayikishijwe n'ubuzima bw'umuhungu we Zohar Dillard ndetse n'abaganga bamubwiye ko ashobora kugira ikibazo cy'ibihaha.

Flo Rida na Alexis Adams bagiye kujyana mu nkiko uwari ushinzwe kurera umwana wabo kubera uburangare yagize

Yakomeje avuga ko we n'umugore we Alexis Adams bagiye kujyana mu nkiko umukozi wabo warushinzwe kurera umuhungu wabo kuko ari uburangare yagize bwo kutita ku mwana wabo kugeza ubwo aguye hasi aturutse mu nyubako ndende.

Flo Rida kandi yanasabye abafana be amasengesho muri ibi bihe bikomeye umuryango we urimo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND