U Rwanda runganyije na Benin igitego kimwe kuri kimwe, mu mukino Rafael York yahushije penariti mu gice cya mbere.
Umukino
wahuzaga ikipe y'u Rwanda na Benin urangiye amakipe yombi agabanye amanota.
Benin niyo yabanje igitego, u Rwanda ruza kucyishyura.
Wari
umukino w'umunsi wa 4, ukaba umukino wa mbere wo kwishyura.
Itsinda
L uko amakipe akurikirana
Senegal ni iya mbere n'amanota 12, Mozambique ikaba ifite amanota 4 u Rwanda ruri ku mwanya wa 3 n'amanota 3, naho Benin ikaba iri ku mwanya wa nyuma n'amanota 2.
Uko
umukino wagenze
94" umukino urarangiye
92"
Bizimana Djihad ahushije igitego cyari cyabazwe, ku mupira yari ahawe na
Omborenga Fitina.
90"
Umusifuzi yongeyeho iminota 4
Amahirwe
yo kubona amanota ku mavubi akomeje kugabanyuka.
82"
Mugisha Gilbert ahushije igitego ku ishoti rikomeye umunyezamu wa Benin
awushyira muri koroneri.
80"
Amavubi yatangiye kongera imbaraga ndetse no gusatira biri hejuru.
73" umukino usubiye i bubisi nyuma y’aho u Rwanda rubonye igitego cyo kwishyura.
Rafael Rork niwe wahushije penariti mu gice cya mbere
71" Igitego cy'Amavubi
Amavubi abonye igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Manzi Thierry, ku mupira yari ahawe na Kagere Meddie.
58" Igitego cya Benin
Benin ibonye igitego cya mbere gitsinzwe na Jodel Harold Oluwafemi Dossou, nyuma yo gucenga umunyezamu w'Amavubi Ntwari Fiacre.
Abakinnyi barimo Stephane Sessegnon na Mohamed Tijani bari kwishyushya ku ruhande rwa Benin, isaha n'isaha bashobora kujyamo.
47" Benin ibonye kufura itewe neza na Cedric Yannick, umupira Ntwari Fiacre awushyira muri koroneri.
Kagere Meddie, kapiteni w'amavubi yagaragaje imbaraga nke mu kibuga
Igice cya kabiri gitangiye u Rwanda rukora impinduka, Rubanguka Steve ava mu kibuga hinjira Bizimana Djihad.
45" igice cya kabiri kiratangiye
45" igice cya mbere kirarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
U Rwanda rwatangiye rukina neza ndetse rufite inyota y'igitego, ariko kuva ku munota wa 35 ikipe yatangiye gucika intege no kwiheba bituma Benin nayo itangira kongera imbaraga.
33" Muhozi Fred yongeye guhusha igitego nabwo acenze ba myugariro ba Benin, ariko nabwo anirwa gushota mu izamu.
28" Muhozi Fred ahushije igitego nyuma yo guca kuri myugariro, ariko atera ishoti ry'akana umupira umunyezamu awufata yitonze
25" Rubanguka Steve yabonye ikarita y'umuhondo ndetse akomeje gukora amakosa umutoza atagize icyo akora ngo amukuremo, nawe ashobora kubona ikarita y'umutuku nk’uko byagenze kuri Sahabo.
18" Rafael York ahushije penariti kumupira wari ukozwe na myugariro wa Bénin
16" penariti y'u Rwanda
03" Ku munota wa 3 Mugisha Gilbert bamukoreyeho ikosa umusifu atanga kufura, yatewe na Rafael York ariko umupira awurenza izamu.
15:00" umukino uratangiye
Umukino utangijwe n'u Rwanda nk'ikipe yakiriye umupira, ukaba utangijwe na Kagere Meddie
14:38" *Abakinnyi Amavubi agiye kubanza mu kibuga*
1. Ntwari Fiacre (GK)
2. Serumogo Ali
17. Manzi Thierry
15. Mutsinzi Ange
3. Manishimwe Emmanuel
10. Fred Muhozi
6. Rubanguka Steve
12. Mugisha Gilbert
16. Rafael York
5. Kagere Medie (C)
11. Muhire Kevin
abakinnyi 11 Amavubi yabanje mu kibuga
14:35" U Rwanda rusigaje imikino 3 rurasabwa gutsindamo imikino 2, ubundi rukerekeza mu gikombe cy'Afurika ku nshuro ya kabiri nyuma y'imyaka 20 itambutse.
14:30" Umukino ubanza wahuje aya makipe tariki 22 Werurwe, warangiye Bénin inganyije n'u Rwanda igitego kimwe kuri kimwe mu mukino wari wabereye muri Bénin. Ni umukino w'umunsi wa Kane wo mu itsinda L aho u Rwanda rugiye gukina umukino ruri ku mwanya wa 3 n'amanota 2, mu gihe Bénin iri ku mwanya wa 4 n'inota rimwe.
Abakinnyi 11 Benin yabanje mu kibuga
Muhozi Fred yahushije ibitego bigera kuri bibiri mu gice cya mbere
Amavubi yasabwaga gutsinda imikino 2 mu mikino 3 yari asigaje
Kevin Muhire ni we mukinnyi w'umunyarwanda witwaye neza
TANGA IGITECYEREZO