RFL
Kigali

USA: Inkubi y'umuyaga yahitanye ubuzima bw'abantu 26

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:26/03/2023 16:39
0


Inkubi y'umuyaga yishe abantu 26 muri Leta ya Mississippi, ndetse hangirika ibikorwa remezo birimo amazu y'abaturage.



Iyo nkubi y'umuyaga kuwa Gatanu tariki 2 Werurwe 2023 Saa mbiri n'igice z'umugoroba, nibwo yibasiye Leta ya Alabama na Mississippi zo mu majyepfo ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Leta ya Mississippi yatangaje ko yagwiriwe n'akaga abantu 26 barapfa, bikavugwa ko hari ababuriwe irengero.

Umujyi wa Rolling Fork washegeshwe cyane n’iyo nkubi y'umuyaga kuko uretse abantu bapfuye hangiritse amamodoka, inzu zirasenyuka, umujyi wuzuramo umwanda.

Umujyi wa Rolling Fork mu bawutuye, 2000 abenshi inzu zabo ziri hafi 100  zasenyutse kubera ubukana umuyaga wari ufite.

Guverineri wa leta ya Mississippi, Reeves abinyujuje kuri twitter yavuze ko bagwiriwe n'amakuba ndetse atangaza ko bagiye gukora ibishoboka hakaboneka ubufasha, bwo kugoboka abagizweho ingaruka n’ibyo biza.

 Ati: "Turi abanyamugisha kuba dufite abaturanyi b'intwari, bashoboye kandi barangwa n'urukundo. Nyabuneka mukomeze musenge."

White House (Ibiro bya perezida), byatangaje ko Perezida Joe  Biden yategetse ko hatangwa imfashanyo yo ku rwego rwa leta, yo kunganira ibikorwa by'ubutabazi byo mu turere twibasiwe n'imiyaga.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden yavuze ko amashusho yabonye y'ibyabereye Mississippi ateye ubwoba, anavuga ko Leta ayoboye yemereye ubufasha abashegeshwe n’ibyo biza.

Abafite inzu zasenyutse barashakirwa aho baba mu gihe gito, kugira ngo hasanwe inzu zabo. Leta kandi igomba kugoboka abatakaje imitungo itarashyizwe mu bwishingizi.


Inkomoko: ABC news.go.com








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND