Umuramyi Denis Niyonsenga yakoze mu nganzo ashyira hanze indirimbo nshyashya yise ‘Ndahaguruka’ yanyeganyeje inkingi z’imitima ya benshi binyuze mu butumwa buyirimo.
Denis Niyonsenga watanze umusanzu ukomeye mu guhuza abantu n’Imana, binyuze mu ndirimbo ze
zitandukanye yagiye akora na mbere. Ntiyigeze arambika Ikaramu n’impano ye hasi nk’uko
yabihamirije InyaRwanda.com nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo yatuye abantu
bose, abasaba guhaguruka bagasenga Imana.
Yagize ati: “Iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bukomeye
nifuza ko bugera ku bantu bose, ni indirimbo isaba abantu kurwana kuri Yesu
birinda kumubitisha kandi ariwe wadukunze cyane akemera kudupfira. Rero ntabwo
nigeze ndambika ikaramu hasi ngo nibagirwe umuhamagaro wanjye, ndakomeje kandi
nzakomeza gutanga ubutumwa bwiza bw’uwampamagaye”.
Iyi ndirimbo ‘Ndahaguruka’, ije isanga izindi ndirimbo
nka ‘Ibihamya, Gakondo, Ntakiranirwa, Yaradutaruye, Gumana Nanjye’ n’izindi
zitandukanye zakoze umurimo ukomeye cyane
wo gutuma abantu bagirira Imana icyizere, bakarushaho kuyikorera bashize amanga. Nyuma
yo gushyira hanze iyi ndirimbo, abantu bagaragaje ko bayishimiye babinyujije mu
bitekerezo bamuhaye.
Uyu muhanzi kandi yemeza ko impano yo kwandika ariyo yahawe n’Imana, bitewe n’uburyo amarana nayo igihe ayisenga ndetse asoma n’ijambo ryayo, akanyuzamo akanayicurangira na cyane ko akunda igicurangisho cya Gitari.
Denis Niyonsenga afite gahunda zitandukanye zirimo; Gutegura igitaramo no gushyira haze izindi ndirimbo zitandukanye zizahamya ko Imana igira neza.
TANGA IGITECYEREZO