RFL
Kigali

Rusesabagina agiye gufungurwa nyuma yo gusaba imbabazi Perezida Kagame

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:24/03/2023 16:59
0


Rusesabagina Paul wari ufunzwe kubera ibyaha birimo iterabwoba, byitezwe afungurwa ku mbabazi z'Umukuru w'Igihugu.



Amakuru aravuga ko Paul Rusesabagina arekurwa kuri uyu wa Gatanu ku mbabazi z'umukuru w'Igihugu, Nyakubahwa Paul Kagame, nk'uko tubicyesha The New Times. Biteganyijwe ko afungurwa ari kumwe n'abandi bantu 20 bose baregwaga mu rubanza rumwe nawe.

Ikinyamakuru Semafor cyandikirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nacyo cyemeje aya makuru y'irekurwa rya Rusesabagina Paul wahamijwe n’inkiko zo mu Rwanda ibyaha birimo iby’ibitero byagabwe mu Ntara y'Amajyepfo no mu Burengerazuba, hakicwa abaturage bahatuye n'abiciwe mu modoka mu muhanda uhuza Intara y'Amajyepfo n'iy'Iburengerazuba.

Icyo kinyamakuru cyatangaje ko ayo amakuru cyayahawe n'abayobozi ba Qatar n'ab'u Rwanda. Bivugwa ko Rusesabagina narekurwa azabanza gucumbika muri Ambasade ya Quatar mu Rwanda nyuma akazafata indege imwerekeza muri Qatar, akazahava asubira muri Amerika.

Ikinyamakuru Semafor cyavuze ko Rusesabagina Paul, yandikiye ibaruwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame amusaba imbabazi.

Muri iyo baruwa handitsemo ko yicuza imikoranire iyo ari yo yose yagiranye n’abakoze ibyaha byahitanye abaturage bo mu Ntara y'Amajyepfo no mu Burengerazuba.

Anavuga ko yicuza no kuba yaragize imikoranire n’indi mitwe ya Politike. Rusesabagina yanditse ko narekurwa atazasubira mu bya Politiki, ahubwo azakazasubira kwibera muri Amerika.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND